Abicwa muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo ni abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw'Abatutsi, bashinjwa kuba ari Abanyarwanda cyangwa ibyitso bya M23, bigakongezwa n'imvugo z'urwango z'abanyapolitiki bo muri icyo gihugu.
Ni ibikorwa ariko biba mu gihe muri icyo gihugu hariyo Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye, Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Ibihugu bitandukanye ku giti cyabo bifiteyo za Ambasaderi ndetse n'ibikorwa bitandukanye.
N'ubwo abo bose bari muri Congo ku mpamvu zitandukanye, ntacyo bakora kugira ngo bakumire ubwicanyi na Jenoside irimo gututumba muri RDC by'umwihariko mu Burasirazuba bwayo.
Mu ruzinduko abahagarariye ibihugu n'Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bagiriye mu Nkambi ya Mahama, bagize umwanya wo kuganira n'abahagarariye izi mpunzi maze zibatura agahinda kazo.
Mutijima Williams yavuze ko bamwe mu Banye-Congo bamaze imyaka irenga 26 barahungiye mu Rwanda aho bavukijwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo cya RDC.
Ati "Dushobora gusa nk'abatekanye hano ariko ntabwo hano ari iwacu. Kuva mu 1996 ubu bamwe muri twe twahungiraga mu Rwanda, ikibazo cy'umutekano muke cyari cyafashe indi ntera."
"Benshi mu Batutsi b'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda [Rwandaphone] barishwe abandi bavanwa mu byabo, bava ku butaka bwabo, bisanga ari impunzi."
Mutijima yibukije ko icyo gihe bacumbikiwe mu Nkambi za Nyabiheke, Kiziba, Gihembe, Kigeme, Mugombwa na Mahama.
Ati "Muri iyi myaka 26 ishize n'ubwo twagaragaje icyifuzo cyo gutahuka mu gihugu cyacu, ku bw'amahirwe make ntacyo byatanze ku ruhande rwa Leta ya RDC ndetse n'Umuryango Mpuzamahanga mu kudufasha gutahuka mu gihugu cyacu."
Mutijima yavuze ko ibyabaye muri icyo gihe bahungaga biri kongera kuba kuko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi barimo kwicwa.
Ati "Bakomeje kwicwa kandi nta butabera turimo guhabwa. Twebwe Abanye-Congo b'Abatutsi bahungiye mu Rwanda n'ubwo hari inama zagiye ziba hagati y'ibihugu byombi zigamije ko twatahuka mu gihugu cyacu."
Yakomeje agira ati "Dutewe impungenge n'ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ubwiyongere bw'imvugo z'urwango zibibwa n'abahagarariye Sosiyete Sivile, amatsinda y'abaturage b'ishyaka riri ku butegetsi. Ni ibintu biduhangayikishije cyane."
"Turabasaba kwita kuri iki kibazo cy'ubwicanyi n'ifungwa rikorerwa Abatutsi b'Abanye-Congo. Imikoranire y'Inzego z'umutekano n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR."
Mutijima yavuze ko bafite amakuru y'Abatutsi b'Abanye-Congo barenga 200 bafungiye muri gereza zirimo iya Munzenze i Goma.
Ati "Abo bafunzwe kubera ko ari Abatutsi, babayeho mu buryo butabereye ikiremwamuntu. Ibi bigomba guhagarikwa. Abakora ibyo byose, leta ya Congo ikwiye kubiryozwa n'Umuryango Mpuzamahanga."
Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kandi basabye leta ya Congo guhagarika ubwicanyi bwibasira bene wabo b'Abatutsi nk'uko byagiye byemeranywaho mu nama n'amasezerano arimo ay'i Nairobi.
Rwabukumba Songa François umaze igihe yarahungiye mu Rwanda wagejeje ikibazo cye kuri aba Badiplomate yavuze ko batewe impungenge n'ibiri kubera mu gihugu cyabo bikorerwa bagenzi babo basizeyo.
Ati "Aha ngaha turi impunzi z'Abanye-Congo, ariko ikibazo kijya kidutangaza twumva buri gihe imiryango mpuzamahanga ivuga ngo 'ntibizongere, ntibizongere [...] nta Jenoside izongera kubaho. Ariko muri Congo iwacu, uko yagiye itangira hano mu Rwanda, muri Congo niho ikomereje."
"Nonese abayikoze mu Rwanda nibo bari kuyikora muri Congo noneho EAC ikagenda ikajya mu gace kamwe akaba aribo iha umutekano, abandi bene wacu bari i Mulenge na za Ituri bagakomeza gupfa urubozo kandi iyo miryango niyo yari iri mu Rwanda [mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi] ni nayo iri muri Congo. Twagira ngo rwose mukomeze ubuvugizi."
Ikibazo kirazwiâ¦
Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko bazi kandi bakomeje gukurikiranira hafi ikibazo cy'Abanye-Congo barimo gukorerwa ubwicanyi ndetse n'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside.
Ambasaderi Johanna Teague yavuze kandi ko iki kibazo gikomeje gukorerwa ubuvugizi mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi.
Ati "Iki ni ikibazo kitureba natwe kandi dukomeje gukora ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa. Ejo hashize twagize ibiganiro aho twafashe umwanzuro wo gukomeza gukurikirana iki kibazo ndetse twatanze raporo i Bruxelles [ku cyiciro cya EU]."
Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange yavuze ko kurwanya Jenoside ku Isi yose ari urugamba rwa bose.
Ati " Ni urugamba twese tugomba kujyaho nk'ibihugu kugira ngo aho tubona ibimenyetso bya Jenoside cyangwa ibindi byibasira abantu n'igice runaka, bihagarikwe hakiri kare tutarabona ibintu bitegurwa bikica abantu benshi kandi twese tubizi tubifiteho inshingano cyane cyane ibihugu biba byarasinye."
"Ni ibintu bikwiye kuvugwa ni na yo mpamvu twese turi hano, uyu munsi ni ukugira ngo dukomeze twerekane ubwo bushake no kugira ngo dukore ibyo dukwiye kuba dukora kugira ngo bidakomeza."
Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] yo ku wa 31 Werurwe 2023, igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zigera kuri 75,541 [bangana na 59.35% ubaze impunzi zose ziri mu gihugu].
Muri izi mpunzi, abagera kuri 88,6% ni abo muri Kivu y'Amajyaruguru, naho 8,3% ni abo muri Kivu y'Amajyepfo, mu gihe abandi bangana na 3,1% baturutse mu bindi bice bitandukanye bya RDC.
Ni imibare igaragaza ko abenshi muri izi mpunzi ari abagore n'abana mu gihe kandi abenshi babarizwa mu nkambi zitandukanye kuko bangana na 98,7%.
Ubwo ibibazo by'umutekano muri RDC byongeraga gukaza umurego, abasaba ubuhungiro mu Rwanda bakomeje kwiyongera aho kuva mu Ugushyingo 2022, kugeza ku wa 22 Mata 2023, abagera kuri 6,471 bari bamaze kuza mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu.
Muri bo, abagera kuri 1,760 bahise boherezwa mu Nkambi ya Mahama nao abandi 4,595 baracyacumbikiwe mu Kigo cya Nkamira mu Karere ka Rubavu, aho banyuzwa by'igihe gito.
Muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'izi mpunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda yakigejeje kuri Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari amaze igihe gito ageze ku buyobozi.
Ati 'Ducumbikiye izi mpunzi zavuye muri RDC mu gihe kirenga imyaka 20, ndetse Perezida wa Congo uriho ubu ubwo twari tukiganira, iki kibazo nakimugejejeho ubwo yageraga ku butegetsi ndetse mubwira inkuru ndende y'ibi byose irimo n'ibyo twagiye tugerageza gukora mu gukemura iki kibazo.'
Hashize igihe kandi impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu zatangije ibikorwa byo kwamagana ihohoterwa rikomeje gukorerwa bagenzi babo ari nako zisaba amahanga kugira icyo akora kugira ngo zisubire iwabo kandi uburenganzira bwazo bwubahirizwe nk'uko bigenda ku bandi baturage b'igihugu.
Amafoto: Igirubuntu Darcy