Abarenga ibihumbi 50 bitabiriye: Akantu ku ka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 31 Werurwe 2023, ni bwo Davido yashyize hanze Album ya kane yise 'Timeless'. Iyi Album ikomeje kunyura benshi aho mu byumweru bya mbere yaciye ibintu cyane kurushaho ku mbuga zicururizwaho umuziki.

Nyuma yo kuyimurikira mu mijyi irimo New York na London mu mpera z'icyumweru gishize, hari hagezweho i Lagos muri Nigeria aho ibihumbi by'abantu byari bitegerejwe ku bwinshi.

Iki gitaramo cy'amateka cya Davido wari umaze iminsi adataramira muri Nigeria, yagikoreye ahitwa Tafawa Balewa Square. Kitabiriwe ku bwinshi by'umwihariko guhera saa moya z'umugoroba byari bigoye kubona aho abantu banyura kubera umubyigano.

Itike ya macye yari ku bihumbi 22 Frw, hagakurikiraho iy'ibihumbi 100Frw n'iy'ibihumbi bisaga 200 Frw. Kwinjira muri iki gitaramo byari bigoranye kubera umubare mwinshi w'abantu bashakaga kwinjirira icyarimwe kandi hagomba kubanza kurebwa ubuziranenge bw'itike zabo.

Ibi byatumye abari bafite itike zihenze kurusha izindi, binjira mu buryo bworoshye hatabanje gukorwa 'scan' ya tike zabo dore ko nabo bari benshi.

Umubare w'abantu bari hejuru wagoye cyane mu buryo bugaragara ababakiraga yaba mu kureba tike zabo, kureba ibyo bitwaje no kubabonera imyanya.

Nk'uko tubikesha ibinyamakuru nka Daily Post Nigeria na Legit, byaje gutuma abari baguze tike zo hasi mu byiciro bibiri bibanza bivanga banajya kurebera hamwe aho kwicara, byasaga nk'ibidashoboka.

Ku birebana n'aho kuba abantu baparika imodoka zabo, byari bigoye mu buryo bwo ku rwego rwo hejuru n'ibiciro byaho biri hejuru cyane ku buryo imodoka zimwe zagiye guparikwa kure y'aho igitaramo cyabereye.

Uko abahanzi bagomba gukurikirana ku rubyiniro, byahindaguritse n'uburyo abahanzi bari bitezweho si bwo batanze, ariko hari n'abakoze iyo bwabaga bagahagurutsa ibihumbi byari byitabiriye.

Umutekano wari hejuru aho abasirikare, polisi n'abandi bashinzwe umutekano bigenga bari benshi. Ibi byatumye igitaramo kugenda neza mu buryo bumwe n'ubundi.

Urubyiniro rwari rwateguwe by'akataraboneka, amatara, amashusho agaragara neza, umuziki uvuga neza. Ibi byatumaga umuntu wese witabiriye yumva yishimiye intambwe uyu muhanzi yateye.

Kuba Davido yaratekereje ku bahanzi bakizamuka, akazana abavanga umuziki bakomeye kandi bashoboye, abahanzi bandi bakomeye yari yatumiye na we ubwe, byashimwe na benshi.

Abashyushyarugamba bayoboye iki gitaramo Kie Kie na Mr Macaroni nabo berekanye ko bashoboye kandi berekana ko kuba barahawe kuyobora iki gitaramo nta kwibeshya kwabayemo.

Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo barimo Tion Wayne, S1mba, Iyanya, Odumodu Blvck, Mayorkun, Perruzi, Pheelz, Khaid, Skiibi n'abandi benshi barimo Maze X Mxtreme bakomoka mu gihugu cya Benin bakoze iyo bwabaga bagasiga inkuru nziza itazibagirana mu mitwe y'abanya Nigeria.

Davido na we yamaze amasaha agera kuri 2 aririmba ntaguhagarara ananyuzamo indirimbo zakunzwe zo ku zindi Album.

Ubwo yari ku rubyiniro, hari umufana waciye mu rihumye abashinzwe umutekano ashaka kumusagarira, Davido amukubita igipfunsi gikomeye yitabara, abashinzwe umutekano bahita baza basubiza umufana mu mwanya akwiye kubamo.

Buri ndirimbo yose uyu mugabo yaririmbaga yabaga ajyana n'ibihumbi birenga 50 byitabiriye igitaramo cye, yaba zimwe mu ziri kuri Album ye Timeless ndetse n'izo yaririmbye mu bihe byatambutse.

Indirimbo 'Jowo' ni yo yasize amateka yo hejuru kimwe no kubona Asake asanga Davido ku rubyiniro bagafatanya kuryohereza abakunzi babo batari bacye.

Ikindi gitangaje ni ukuntu abafana bari bashyushye ku buryo niyo yajyaga gusoma ku mazi bakomezaga kuririmba izina rye.

Ibi byerekanye ko yari akumbuwe na benshi kandi ko atibeshye mu gushyira igitaramo cye ahantu hagari, kuko umunezero we n'ibyishimo bye ari byo byabo.

Benshi batashye baririmba Davido, abandi bavuga ko imvugo ariyo ngiro yari 'Timeless Experience'.

Ibi byakoze ku mutima wa Davido, maze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ati: 'Lagos byari byiza, mu kuri mwari abadasa. Imbaraga mwakoresheje zari byose, mu kuri byarenze ibyo twiteguraga.'

Yongeraho ati: 'Umutima wanjye wuzuye ishimwe ndabakunda cyane mwese ababashije kuza. Murabizi ko tugomba gukomeza ku isi hose nzabatangariza ibindi bice binyuranye by'isi nzataramiramo vuba.' 

David yeretswe urukundo rwinshi i Logos

Abarenga ibihumbi 50 bitabiriye batahana akanyamuneza n'ubususuruke bwo hejuru

Yashimiye buri umwe wese witabirye anavuga ko mu bihe bya vuba azashyira hanze urutonde rw'uruhererekane rw'ibitaramo azakorera hirya no hino ku isi

Album ya 'Timeless' ikomeje guca ibintu ku mbuga zicururizwaho umuzikiYongeye gushimangira ko akiri wese mu muziki 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128480/abarenga-ibihumbi-50-bitabiriye-akantu-ku-kandi-ku-gitaramo-cyamateka-davido-yakubitiyemo--128480.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)