Abasenateri ba RDC basabye Guverinoma gutangiza intambara ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imvugo zazamuwe na bamwe mu basenateri mu nteko rusange yabaye ku wa Mbere, zizamurwa n'imvugo ya Perezida Kagame ubwo yari muri Bénin, akavuga ko ibibazo Congo ifite uyu munsi byatangiye na mbere ya Tshisekedi, kandi bishingiye ku miyoborere y'icyo gihugu.

Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

Ati "Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho."

Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

Yakomeje ati "Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye."

Ni imvugo itarakiriwe neza mu matwi ya bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, banasabye ko iki gihugu gikwiye gutera u Rwanda.

Mu Nteko rusange yabaye ku wa Mbere, Senateri Molisho yahise asaba ko Inama nkuru ya gisirikare ikwiye guhita iterana, "ikemeza ko RDC itera u Rwanda".

Ni icyemezo cyanashyigikiwe na Senateri Edouard Mokolo wa Mpombo. We yavugaga ko Sena ikwiye gutumiza Guverinoma, hakabaho ibiganiro byihariye.

Icyakora, Perezida wa Sena, Modeste Bahati, yabaye nk'ubacubya, abasaba ko bakwiye guhindura imyitwarire kugira ngo n'abaturage babashe kububaha.

Yakomeje ati "Umugambi urazwi, ariko ntabwo ugomba kwitwara nk'aho ari ibitekerezo by'umuntu umwe, wivanemo uruhande buri umwe ahagazeho, tubanze dutabare igihugu."

Muri iyo Nteko, hanemerejwemo itegeko ryongerera igihe ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri.

Si ubwa mbere humvikanye imvugo z'abanyapoliiki bo muri RDC bashotora u Rwanda, ndetse bamwe banasaba Leta yabo kurutera.

Mu mwaka ushize ni bwo, Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n'u Rwanda.

Adolphe Muzito amenyerewe mu mvugo zibiba urwango hagati y'Abanyarwanda n'Abanye-Congo kuko no mu 2019 yigeze kuvuga ko kugira ngo amahoro aboneke n'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire, ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

Perezida wa Sena, Modeste Bahati yasabye abasenateri bagenzi be guhindura imyitwarire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-ba-rdc-basabye-guverinoma-gutangiza-intambara-ku-rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)