Abashinzwe uburenganzira bwa muntu banyomoje amakuru mabi yavuzwe kuri Gen Bunyoni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu mu Burundi bo mu ishyirahamwe CNIDH, bavuga ko Generali Alain Guillaume Bunyoni basanze ameze neza kandi ko ntawamukozeho.

Nyuma y'ifatwa rye havuzwe amakuru y'uko yaba yarakorewe iyicarubozo ndetse akaba amerewe nabi.

Vigny Niyimuraba umuvugizi wa CNIDH yabwiye BBC ko basanze Bwana Bunyoni ameze neza.

Ati twasanze ameze neza.Nta kibazo yagize,nta wamukubise.Twaramubajjie atubwira ko nta kibazo afite."

Ubutabera bwo mu Burundi bwavuze ko bimwe mu byaha bumushinja birimo kubangamira umutungo w'igihugu cy'u Burundi.

Umuvugizi w'Urukiko rw'ikirenga, Agnes Bangiricenge yavuze ko ari ibyaha bitatu birimo: Guhungabanya umutekano w'igihugu,Guhungabanya umutungo w'igihugu no kubona inyungu z'akazi mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

CNIDH yatangaje ko yasuye Generali Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari ministiti w'intebe ariko ntiyigeze ivuga aho yamusanze.

Uwo muvugizi yemeje kandi ko Jenerari Alain Guillaume Bunyoni ari mu miaboko y'urwego rw'iperereza. Ariko nawe ntiyavuze neza aho rumufungiye.

Urwo rwego rufite icyicaro gikuru mu mujyi wa Bujumbura, ariko kandi rufite aho rukorera mu gihugu hose.

Madame Bangiricenge yemeje ko kugeza ubu umuryango wa Bunyoni utarahabwa uruhushya rwo kujya kumureba ''ariko vuba bazaba bafite uburenganzira bwo kumureba''.

Ku munsi w'ejo tariki ya 23 Mata 2023 nibwo Umucamanza mukuru wa Repubulika y'u Bburundi yatangaje ko Gen Bunyoni yatawe muri yombi.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abashinzwe-uburenganzira-bwa-muntu-banyomoje-amakuru-mabi-yavuzwe-kuri-gen

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)