Ni umuhango wabereye ahahoze Camp Kigali, ari naho hari urwibutso rw'aba basirikare bari bashinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside.
Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro ukwitanga kw'aba basirikare, umuhate n'umurava wabo.
Ati 'Kutagera ku ntego k'ubutumwa bw'abasirikare 10 b'Ababiligi bagaruraga amahoro n'iherezo ryabo ribabaje, ni ikimenyetso cy'ugutsindwa k'umuryango mpuzamahanga wananiwe gufata ibyemezo bizima, gutanga ubufasha ku bantu bari mu kaga no kubungabunga amahoro'.
Urwibutso rw'abasirikare b'Ababiligi biciwe mu Rwanda rushobora gusurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ni nyuma y'ubufatanye n'Umuryango wigenga w'Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust.
Abasirikare 10 b'Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Abasirikare 10 b'Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n'ingabo zahoze ari iz'igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.
Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy'abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw'amasasu aho bari mu nzu.
Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n'abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.
Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.
Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n'abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n'abari barashakanye n'Abatutsi babizize.
Urupfu rw'abasirikare b'Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.
Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n'inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b'Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y'abasirikare bagenzi be bari muri "Camp Kigali" aho biciwe.
Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b'Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy'imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.