Abasirikare ba mbere ba Sudani y'Epfo bageze i Goma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo za Sudani y'Epfo zageze i Goma kuri iki Cyumweru, tariki 2 Mata 2023, nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Imyanzuro y'Inama idasanzwe ya 20 y'Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC yabereye i Bujumbura ni yo yemeje ko ibihugu byo muri aka Karere bigomba kohereza Ingabo muri RDC.

Iyo nama yabaye mu ntangiriro za Gashyantare, Sudani y'Epfo yahawe gukorera mu gace ka Haut-Uélé. Ibindi bihugu bifite ingabo muri RDC ni Uganda, u Burundi na Kenya.

Sudani y'Epfo igiye muri RDC mu gihe Abanyepolitiki bo muri Congo bamaze iminsi botsa igitutu Ingabo za EAC, bazisaba kurwanya M23 kugeza n'aho bavuze ko mu gihe bidakozwe, zikwiriye kuva mu gihugu.

Hari amashusho yagiye hanze muri Gashyantare, agaragaza Perezida wa RDC, Tshisekedi ari kumwe n'abarimo Maj Gen Jeff Nyagah uyoboye Ingabo za EAC ziri muri Congo ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Mu magambo yamubwiraga icyo gihe nyuma y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu bya EAC yabereye i Bujumbura, yagize ati "Ntimworohere M23. Byaba bibi abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntabwo mwaje ngo tugire ibibazo, mubimenye. Mukorane n'abaturage."

Urugamba rw'Umutwe wa M23 n'Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n'imitwe bafatanya irimo FDLR, rurakomeje mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba, aho uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bwa bamwe mu Banye-Congo no guharanira ko ibyemeranyijweho mu nama zitandukanye byubahirizwa.

Abasirikare ba Sudani y'Epfo bagiye muri RDC
Aba basirikare bamaze kugera mu Burasirazuba bwa Congo
Bari bitwaje ibendera ry'igihugu cyabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-ba-mbere-ba-sudani-y-epfo-bageze-i-goma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)