Nyuma y'inkuru zimaze iminsi zivugwa mu bitangazamakuru bitandukanye z'uwahoze ari umugore wa Achraf Hakimi washatse gatanya maze agasanga umugabo imitungo ye yose yanditswe kuri mama we, none na Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba nawe araririra mu myotsi.
Niyonizera Judithe wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yavuze ko yahombye bikomeye ngo kuko ubwo yatandukanaga n'uyu wari umugabo we yasanze nta mitungo yari imwanditseho, none ubu ari kwicuza gusa akagira inama abakobwa.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv, Judithe yagize ati 'Nta munyamakuru twigeze twegera ngo tumubwire uko twagabanye, ni urukiko rubizi, yego kugabana twaragabanye kuko twasezeranye ivanga mutungo. Icyo navuga twaragabanye ibyo kuvuga ngo umwe yatwaye ibi undi atwara ibi, ntabwo ari ngombwa. '
Akomeza agira ati' Ati 'Inama nabagira ni ukubishyiramo ubwenge, hari abagabo bakennye baba bashaka gutungwa n'amafaranga y'abagore, hari n'abagore nabo babishyiramo imibare bakavuga ngo reka njyende nyuma y'umwaka dutandukane, rero musezerane ivangura mutungo, impamvu nasezeranye ivanga mutungo? Nyine ubwenge buza ubujiji buhise.'