Abatozo b'ikipe ya APR FC umwaka utaha bashobora kutazaba aribo bari kuyitoza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC nubwo irimo kwitwara neza muri iyi minsi, abatoza bayo bashobora gusezererwa ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.

Ntabwo bisanzwe kuba ikipe ya APR FC yaba irimo kwitwara neza muri iki gihe ngo bitangire kuvugwa ko harimo ibibazo bikomeye nubwo uko iyi kipe iteye nta kintu na kimwe gikunze kujya hanze.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubwo uyu mwaka w'imikino ubwo uzaba urangiye abatoza bayo bashobora gusezererwa nubwo batwara igikombe cyangwa ntibagitware.

Aya makuru hashize igihe ahari, ariko ntabwo ubuyobozi burangira icyo bubitangazaho ariko bitewe ni uko iyi kipe ishaka kuba ari ikipe ikomeye cyane mu mwaka utaha ndetse ikaba yanazanye abanyamahanga bivugwa ko ishaka kuzana n'abatoza beza kandi bakomeye bashobora kuyigeza ahantu hakomeye muri Afurika.

Hari n'amakuru avuga ko abatoza barimo Ben Moussa ndetse na Nefati umwungirije batarimo kumvikana kugeza ubu ariko ibi ntabwo biri mu bishobora gutuma basezererwa hakazanwa abandi bashya.

Harabura imikino igera kuri 4 gusa kugirango Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibe igeze ku musozo, Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n'amanota 53 inganya na Kiyovu Sports zikaba zirusha amanota 4 ikipe ya Rayon Sports.



Source : https://yegob.rw/abatozo-bikipe-ya-apr-fc-umwaka-utaha-bashobora-kutazaba-aribo-bari-kuyitoza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)