Abatunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda bageze ku 1000; ni bande? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagati ya 2012 na 2022, umubare w'abantu batunze miliyoni y'amadolari mu Rwanda, wiyongereye ku kigero cya 72% aho ubu bibarwa ko bageze ku 1000.

Abatunze nibura miliyoni 100$ mu Rwanda ni abantu babiri. Nta n'umwe utunze miliyari y'amadolari mu Rwanda.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho mu minsi iri imbere, gutunga miliyoni y'amadolari bizaba ari ibintu bisanzwe cyane. Ni cyo kimwe no mu Birwa bya Maurice no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Raporo yakozwe n'Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n'Ishoramari cya Henley & Partners igaragaza ko kuva mu 2012, u Rwanda, RDC n'Ibirwa bya Maurice wongeyeho Uganda na Seychelles byagize umubare munini w'abantu batunze miliyoni y'amadolari. Ntabwo raporo ivuga abo bantu abo aribo.

Ni mu gihe Namibia, Zambia, Seychelles na Maroc byitezwe ko bizagira benshi mu myaka icumi iri imbere. Ibi bihugu bizatuma umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Afurika ugera ku 195.000 mu 2032.

Ibirwa bya Maurice, byazamuye umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari ku kigero cya 69%, ubu habarurwa 4900 mu gihe Seychelles yo bazamutse ku kigero cya 54% abo bageze kuri 400.

Muri Uganda bazamutse ku kigero cya 45% bagera ku 1500 mu gihe muri RDC izamuka ryabaye 35% bakagera kuri 600.

Mu bihugu bya Afurika bifite abantu benshi batunze miliyoni y'amadolari harimo Afurika y'Epfo, Misiri na Nigeria. Nka Afurika y'Epfo, abo ifite ni 37.800 baba mu mijyi irimo Johannesburg, Cape Town na Durban.

Nigeria ni cyo gihugu kibamo umuntu ukize cyane muri Afurika, Aliko Dangote, ubarirwa umutungo wa miliyari 13,5$. Gusa mu minsi ishize, umubare w'abatunze miliyoni y'amadolari muri Nigeria, wagabanutseho 30%. Ni cyo gihugu cyagize igabanuka riri hejuru kurusha ibindi.

Abakire bo mu Rwanda babarizwa ni bande?

Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y'amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Umutungo bwite w'abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

Nubwo bimeze bityo, biragoye kumenya ngo ni bande, kuko imibereho y'Abanyarwanda, ijyanye n'umuco wabo, ituma abantu batigaragaza nk'abatunze ibya mirenge, ku buryo n'ufite agatubutse udashobora kumenya uko abayeho.

Si mu Rwanda gusa n'ahandi hirya no hino ku Isi. Nta gihugu na kimwe mu Burayi gifite umubare munini w'abakire batunze miliyari mu madolari nk'u Budage. Gusa, nubwo bimeze bityo abazwi n'abavugwa ni bake. Ni gake bavugwa mu itangazamakuru, biberaho mu buzima bwabo bwite bucece ku buryo utamenya ibyabo.

Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n'ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n'ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n'abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y'igihugu, mu gihe hari n'abashoye mu bijyanye n'amabuye y'agaciro.

Amafaranga menshi igihugu cyinjiza ava mu cyayi n'ikawa, ariko abashoye muri uru rwego si benshi. Umwe mu bashoramari ubarizwa muri iyi ngeri ni Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea unafite Prime Insurance nk'umunyamigabane mukuru.

Ni nawe nyiri sosiyete zicuruza ibikomoka kuri lisansi n'ubwikorezi bw'imizigo, SP na Petrocom.

Hari abandi bafite ibikorwa bizwi nka Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply washoye imari mu bwubatsi ndetse ufite inyubako mu bice bitandukanye bya Kigali n'irindi shoramari mu bucuruzi bw'ibijyanye n'imyenda.

Mu bandi bivugwa ko bafite ibikorwa byinjiza agatubutse mu Rwanda hari nk'umunyemari Ruterana Edouard ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ikorerwamo ubucuruzi no mu bice nka Kacyiru, Muhima, Kiyovu n'ahandi. Ni nawe nyiri Sofaru icuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

Hari abandi nk'abashoramari bishyize hamwe bakubaka inyubako zirimo CHIC na MIC.

Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse, harimo Bafakulera Robert wahoze ayobora PSF. Bivugwa ko afite imitungo myinshi n'ishoramari mu mahoteli nka Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC.

Afite kandi sosiyete y'ubucuruzi yitwa ROBA Group igemura mu Rwanda amakamyo yitwa FAW inabarizwamo uruganda rukora ibikoresho by'isuku bya Clear. Avugwa kandi mu rindi shoramari ririmo nk'isoko ryo mu Mujyi wa Kigali rwagati n'ahandi.

Abandi bivugwa ko ari abantu batunze agatubutse mu Rwanda harimo nka Yusuf Mudaheranwa ufite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi ndetse aherutse no kugura inyubako ikoreramo MTN Rwanda i Nyarutarama. Yashoye no mu bijyanye no gutwara ibintu binyuze muri Gorilla Motors ndetse anafite ikipe ya Gorilla FC.

Jacques Rusirare w'imyaka 75, ni undi mu rwiyemezamirimo umaze igihe akora ishoramari. Yashoye imari akora uruganda rutunganya amarangi rwa Ameki Color.

Afite kandi n'ishoramari rya Ameki Meubles rikora ibikoresho byo mu nzu nk'intebe n'ibindi.

Mu bandi bivugwa ko batunze agatubutse harimo nka Joseph Mugisha washinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction na Marc Rugenera washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant.

Hari kandi Abdul Ndabubogoye ufite imiturirwa mu mujyi rwagati ahazwi nka Quartier Commercial n'izindi nyubako i Nyarutarama n'ahandi. Yashoye imari mu bijyanye n'ubwikorezi, ndetse ni umwe mu bafite amakamyo menshi atwara imizigo.

Nko mu bashoye mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho, Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ifite Radio 10 na TV 10 na Cleo Hotel ku Kibuye amaze igihe kinini yinjiza agatubutse.

Jean Malic Kalima ni undi mushoramari bivugwa ko yinjiza menshi. Ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa no mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Sina Gerard washinze Entreprise Urwibutso ni umwe mu bamaze igihe mu bucuruzi ndetse aherutse no kwinjira mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli.

Bavukiyehe Eugene nawe yakoze ishoramari mu bijyanye n'amahoteli aho afite iyitwa Great Hotel Kiyovu n'indi ku Cyamitsingi ndetse no mu Majyaruguru y'u Rwanda i Musanze ahafite hotel.

Ni umwe mu bafite amasoko manini yo kugemura ibiribwa mu nkambi zo hirya no hino mu gihugu ndetse no muri za gereza.

Undi bivugwa ko atunze amafaranga menshi ni Kananira Leonard ufite Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu.

Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd ni umwe mu bashoye imari mu bijyanye n'inganda zikora ibyo kunywa ndetse bivugwa ko inzoga akora zimwinjiriza agatubutse umunsi ku wundi.

Bahizi Deo we amaze igihe kinini yarashoye imari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi binyuze muri Quincaillerie Beta Ltd, ndetse abamuzi basobanura ko ari umwe mu binjiza amafaranga menshi.

Mu bashoye imari mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu, havugwamo Twahirwa Dodo washoye imari kera muri iyi ngeri binyuze muri Atraco nyuma iza guhinduka RFTC.

Hari kandi na Muneza Nilla washoye imari mu gutwara abantu n'ibintu binyuze muri Royal Express.

Ni mu gihe Bidabari Eric Rutazigwa usibye kuba yarashoye imari mu bijyanye n'amahoteli aho afite Galaxy Hotel, bivugwa ko afite ishoramari rindi mu zindi ngeri zitandukanye.

Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ndetse bivugwa ko ari hafi kubaka umuturirwa mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Marriott Hotel.

Gatera Egide washinze Rwanda Mountain Tea ni we nyiri SP na Petrocom
Albert Nsengiyumva nyiri Albert Supply (uri inyuma ya François Kanimba) yashoye imari mu bwubatsi
Yusuf Mudaheranwa afite ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi
Bafakulera Robert ni we nyiri Ubumwe Grande na Highland Hotel, ndetse ari no mu baguze iyahoze ari UTC
Jacques Rusirare ni we nyiri Ameki Color
Joseph Mugisha yashinze Sosiyete y'Ubwubatsi ya Fair Construction imaze kugira uruhare mu iyubakwa ry'inyubako nyinshi mu Mujyi wa Kigali
Marc Rugenera ni we washinze Sosiyete y'ubwishingizi ya Radiant
, Nyagahene Eugene washinze Tele 10 ibarizwamo Radio & TV 10, afite na Cleo Hotel ku Kibuye
Sina Gérard washizwe Entreprise Urwibutso, yashoye imari mu buhinzi
Jean Malic Kalima ni we nyiri Legacy Clinic ndetse abarizwa mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Kananira Leonard (uri hagati) ni we nyiri Lemigo Hotel, Silverback Mall ku Kicukiro na Station za lisansi ziri hirya no hino mu gihugu
Bavukiyehe Eugene afite hotel mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze
Ntihanabayo Samuel washinze uruganda rwitwa Ingufu Gin Ltd bivugwa ko ari umwe mu bahiriwe n'ishoramari
Twahirwa Dodo amaze igihe mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu. Ni we watangije Atraco yaje guhinduka RFTC
Bidabari Eric Rutazigwa ni we nyir'amahoteli yitwa Galaxy
Francine Munyaneza we yashinze Sosiyete yitwa Munyax Eco icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ahanini byiganjemo ibikoresha imirasire y'izuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunze-miliyoni-y-amadolari-mu-rwanda-bageze-ku-1000-ni-bande

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)