Abayobozi 2 bo muri FERWAFA beguriye rimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni nyuma y'amasaha macye uwari Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo nawe yeguye kuri uyu mwanya bitewe n'icyo yise impamvu ze bwite zimukomereye mu ibaruwa yashyize hanze ihamya ubwegure bwe. 

Kugeza ubu nta baruwa ya Muhire Henley yemeza uku kwegura irajya hanze, ariko amakuru InyaRwanda ifite ni uko yamaze gusezera ku nshingano yari afite zo kuba Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda. 

Muhire Henley kandi yeguriye rimwe na David IRAGUHA wari ushinzwe imari muri FERWAFA wigeze no kubaho Umunyamabanga w'umusigire.

Ku wa 6 Mutarama 2022, ni bwo Muhire yari yatangajwe nk'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yari yasimbuye Uwayezu François Regis wari umaze imyaka isaga itanu awuriho ariko akaza kwegura tariki ya 12 Nzeri 2021. Aha inshingano zahise zisigaranwa na Iraguha David aba Umunyamabanga Mukuru w'Umusigire wa FERWAFA.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128279/abayobozi-2-bo-muri-ferwafa-beguriye-rimwe-128279.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)