Abayobozi bayoboye Umujyi wa Kigali batazava mu mitwe ya benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka isaga 115 irashize umujyi wa Kigali uhanzwe n'umudage Richard Kandt,mu gihe hashize imyaka isaga 60 utangiye kwitwa umurwa mukuru w'u Rwanda.

Ugitangira ntiwari Umujyi wari agasantere kadakanganye ariko kuri ubu urirahirwa n'amahanga ndetse usigaye utwara ibihembo bitandukanye ku rwego rw'isi kubera ababize icyuya kugira ngo ube indorerwamo y'u Rwanda.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,uyu Mujyi wayobowe na Madamu Rose Kabuye [1994-197],Protais Musoni (1997-1999),Marc Kabandana(1999-2001),Theoneste Mutsindashyaka(2001-2006), Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba(2011-2016 ), Monique Mukaruliza (2016) Pascal Nyamulinda (2017-2018) na Marie Chantal Rwakazina (2018-2019).

Umujyi wa Kigali watangiye gutera intambwe y'iterambere uhereye mu mwaka wa 2001 ubwo wahabwaga Mutsindashyaka Theoneste,wahirimbaniye iterambere ryawo na nubu abawuyobora bakaba bakomereza ku musingi yubatse.

Muri uwo mwaka hatangiraga inkundura yo kuwuhindura icyitegererezo muri Afurika no ku isi mu birebana n'isuku, imiturire, kubungabunga ibidukikije n'ibindi.

UMURYANGO wakusanyije abayobozi batazibagirana bagize uruhare mu guteza imbere UMUJYI WA KIGALI

ROSE KABUYE

RPF INKOTANYI ikimara kubohora u Rwanda,Umujyi wa Kigali wahise uhabwa Madamu Rose Kabuye,ahabwa inshingano zitoroshye zo kurwanya mayibobo,akajagari n'urugomo rw'abantu n'ibindi.

Madamu Rose Kabuye mu mujyi wa Kigali yayoboye afatanyije n'inzego zitandukanye kugera kuri Nyumbakumi.

Rose Kabuye yayoboye mu bihe byari bigoye, umutekano utaragaruka,abanyarwanda buzuye ubwoba n'urwikekwe kubera ibihe by'umwijima bari bavuyemo.

Hari urujya n'uruza rw'abanyarwanda bavaga inyuma y'igihugu batahuka ,abavaga imihanda yose bagana mu murwa mukuru kuko bumvaga ko ariho babona ubuzima,ababaga barasenyewe amazu batagira ayo kubamo.Aba bose bashakaga amazu.

Madamu Rose Kabuye yari afite akazi gakomeye by'umwihariko mu mutekano kuko ariwo wari ushingiweho kugire ngo abanyarwanda babane neza nta rwikekwe.

Umujyi wa Kigali w'icyo gihe, hari ikibazo cy'amazu yasizwe na bene yo batangiye guhunguka ,hakaba n'ikibazo cyabasenye amazu y'abandi, ababohoje birukanwa na ba nyiramazu n'ibindi.

Ikindi kibazo cyari icy'inzego zari zigizwe na Nyumbakumi ,chef de zone ukagera kuwo bitaga responsable udasize na konseye.

Iyo byavaga aho hazaga Komine zitandukanye.

Ubutegetsi bwo muri izo nzego zakwitwa iz'ibanze bwarimo ibibazo hakubitiraho urwikekwe rwari ruhari bikaba ibibazo bikomeye.

Uko bwacyaga bukira niko urujya n'uruza ku biro bya za Segiteri rwiyongeraga, hari abashaka amazu yabo,n'ayabo bafitanye isano.

Amazu yabaga yaranditsweho ko yafashwe ntawatinyukaga kuyaka cyangwa ngo ayegere.

Ibi binaniranye hahise hajyaho inkundura yo kwiyubakira bituma utuzu impande n'impande dukwirakwira cyane,Umujyi wuzuramo akavuyo.

Rose Kabuye mu gukemura ikibazo cy'abashakaga amazu yabo,yaje gufata ikibanza cya Leta cyabaga muri Segiteri Gikondo kugira ngo abaturage bubakemo, barabyanga ngo ni mu cyaro.Barahanze bahaherewe ubuntu nyuma Rujugiro ahubaka amazu bayaturamo birukanka.

Inkundura yo kumvikanisha ababohoje amazu na ba nyirayo yarayirwanye cyane karahava.

Kubera ubwinshi bw'abashaka imibereho mu mujyi wa Kigali,mayibobo zariyongereye cyane maze Rose Kabuye na bagenzi be batangira umuvuno wo kuzica mu Mujyi wa Kigali.

Madamu Kabuye yahanganye n'abazunguzaga bari benshi bikabije,hanyuma mayibobo batangira kuzitwara i Gitagata ku bwinshi.

Icyo gihe inkoni yararishije cyane,mayibobo ziragabanuka nubwo hari izihambiriye ubu zikaba zarahindutse abantu b'igitangaza bibeshejeho.

Imwe mu mvugo yakoreshejwe n'izi mayibobo cyane n'ivuga ko "muzehe yabahaye umujyi mukecuru akaba ashaka kuwubacamo."

Ingoma ya Madamu Kabuye niyo yubatse amazu yo muri Gare ya Nyabugogo n'ibindi bitandukanye.

Madamu Kabuye yarwanye inkundura mu guhuza imiyoborere mu mujyi wa Kigali kuko abenshi batahembwaga amafaranga ahubwo bahembwaga ibiryo,kubera ko u Rwanda rwari rukiva mu ntambara.

Ikindi Madamu Kabuye yarwanye nacyo cyakunze kumvikana mu mujyi wa Kigali ni abanywaga mu tubari ntibishyure.

Ibi byaje gucika kuko hazanywe igisirikare cyakoze umutekano kuko byavugwaga ko bitezwa n'abahoze muri FAR, bagarukaga baje guhungabanya umutekano.

MUTSINDASHYAKA THEONESTE,Umwarimu wa Physics washyize ku murongo KIGALI

Benshi mu bantu bari bakuru muri 2001 iyo uvuze UMUJYI WA KIGALI,bumva Bwana Mutsindashyaka Theoneste warwanyije akajagari no kubaka nabi bigacika ku ngufu.

Mbere y'uko tuvuga ibyo Mutsindashyaka yakoze,reka tugaruke ku mateka ye muri make.

Mutsindashyaka Theoneste yavutse kuwa 24/12/1962 avukira mu Bugesera akurira ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Yize ibijyanye na Physics muri Kaminuza aho yavuye aza kwigisha mu kigo cya St Andre isomo rya Physics.

Mutsindashyaka yafunzwe mu byitso mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangiye ariko ntiyatinda mu buroko ahita arekurwa.

Mu 1991 yagiye gufatanya urugamba rwo kubohora u Rwanda na FPR INKOTANYI aho yabaye umwarimu w'abasirikare.

Mutsindashyaka ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali

Mutsindashyaka Theoneste yagizwe umuyobozi w'Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2001,ahita atangira urugamba rukomeye rwo guca akajagari mu myugakire.

Mutsindashyaka yahereye ku akajagari k'utuduka twacuruzaga amata na fanta bikonje twari twinshi cyane hirya no hino.

Yaciye akajagari k'imiryango icururizwamo yabaga itondekanye kugera ubwo utabona inzu yo kubamo.

Mutsindashyaka yatangiye Urugamba rwo gushaka isuku mu Mujyi wa Kigali,,ateresha ibiti hirya no hino birimo n'iby'imikindo bigaragara ku mihanda yo mu Mujyi na nubu.

Yaciye akajagari k'imyubakire aho abantu bubakaga bagataha amazu atuzuye,aho wasangaga abantu baba mu nzu iri kubakwa.

Mutsindashyaka yatangije gahunda yo gusaba ibyangombwa byo kubaka,ategeka ubwiherero ndetse aha umurongo ibijyanye n'imyubakire.

Mutsindashyaka yahanganye cyane n'abubaka mu kajagari,ndetse muri iyo myaka yibukwa ko yavuze ko muri 2020 inzu izaba yemewe mu mujyi wa Kigali ari City Plaza ya Ruhamyambuga yari igezweho icyo gihe.

Yasenyeye abubatse mu gishanga ku Gisozi ndetse arwana inkundura ngo abantu breke kubaka ahatemewe.

Mutsindashyaka yaje umuriro w'amashanyarazi muri Kigali ari ingume,ahangana n'ibisambo birimo ibikora mu mifuka,abazunguzayi n'abatekamutwebari bogeye i Kigali.

Kubera guhangana n'ibibazo by'imyubakire byageze aho abanya Kigali bareka kumwita Mutsindashyaka bamwita Mutsindamazu.

Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y'abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali 'utururi' cyangwa 'ibyari by'inyoni' bigomba gusenywa.

Muri 2006 nibwo Mutsindashyaka yasoje imirimo yo kuba Meya w'Umujyi wa Kigali agirwa guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.Yasimbuwe na Dr Aissa Kirabo Kirabo.

Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga wa leta muri Mineduc,muri 2008,anoza umushinga wa SACCO,Uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda,8 ni nawe wazanye kwambara amataburiya ku barimu.

FIDELE NDAYISABA

Bwana Fidèle Ndayisaba wayoboye Umujyi wa Kigali 2011-2016 nawe yagize uruhare mu isuku ndetse n'iterambere rigaragarira amaso.

Ndayisaba yatangiye kuyobora Umujyi wa Kigali mu 2011,ku isonga ashaka ko ugira uburyo bwo gutwara abantu bugezweho ku buryo n'abafite imodoka zabo bazajya bazisiga mu rugo bakagenda mu za rusange.

Yemezaga ko ibyo nibigerwaho na politiki yo gukora amasaha 24 kuri 24 mu mujyi izagerwaho kuko ntawe uzaba agitewe impungenge no gukora amasaha yose kuko igihe ashakiye gutaha bizajya byoroha.

Yaje ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali ituwe n'abasaga miliyoni 1.3 , muri 54 % bakeneye amacumbi aciriritse ndetse yiyemeza gusiga icyo kibazo gikemutse nubwo gisa n'icyananiranye.

Muri Nyakanga 2012 gutwara abantu muri Kigali byahinduye isura, imodoka zishyirwa muri Koperative aribwo havukaga RFTC, KBS na Royal zigabanywa imihanda muri Kigali ngo zitangire gutwara abagenzi kuri gahunda.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali icyo gihe bwavugaga ko abashoferi kubera kwigenga bajyaga bataha amasaha bashakiye, bigatuma abagenzi babura imodoka.

Mu 2013 kandi mu mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda ya Smart City, hashyirwa Internet mu modoka n'ahantu hahurira abantu benshi. Ni gahunda yishimiwe igitangira ariko igenda icika intege kuko akenshi aho internet yavugwaga itahabonekaga.

Mu gihe cye, nibwo haje imodoka zitwara abagenzi benshi ziswe 'Shirumuteto' zigabanya ikibazo cy'imodoka ariko zigashinjwa gupakira abantu benshi no gukererwa ku byapa.

Kubwa Ndayisaba nibwo umujyi wa Kigali wujuje ibiro bigezweho byo gukoreramo nyuma y'igihe ukorera mu nyubako zidakwiriye.

Ndayisaba yakomeje kunoza igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali cyari cyazanwe bwa mbere na Dr Aissa Kirabo Kirabo yasimbuye.

Ku buyobozi bwa Ndayisaba Umujyi wa Kigali watwaye ibihembo bitandukanye ku bijyanye no kuvugurura igishushanyo mbonera n'imihanda.

Nyamulinda Pascal

Nyamulinda wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku wa 17 Gashyantare 2017 agize amajwi 161 atsinda Umuhoza Aurore bari bahanganye.

Nubwo yazonzwe n'ikibazo cy'abatuye Bannyahe,Nyamulinda yakoze akazi gakomeye ko gukemura ikibazo cy'amatiku yari ari mu bakozi mu Mujyi wa Kigali.

Yagaruye mu bakozi umwuka mwiza mu bakozi gusa yeguye ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali mu buryo butunguranye muri Mata 2018 avuga ko 'atari agishoboye kuyobora umujyi'.

Guhera muri 2001,hafashwe imyanzuro myinshi irimo no kubuza abantu kwihagarika ku mihanda hashyirwaho ubwiherero rusange hirya no hino muri Kigali,hashyirwaho udusanduku tugenewe kubikamo imyanda [poubelles/bins] bica ibyo guta imyanda ahabonetse hose.Haciwe akavuyo ka za Velomoteri,hazanwa moto,abamotari n'abagenzi bategekwa kwambara ingofero,haje car free day,car free zone,n'ibindi.

Nubwo impinduka zakozwe mu Mujyi wa Kigali zikunze kwitirirwa ba meya bawuyoboye, kenshi na kenshi zagiye zituruka kuri Perezida Paul Kagame ubwe ku buryo abayobora Umujyi wa Kigali bose usanga bashyira mu bikorwa intumbero awufiteho.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abayobozi-bayoboye-umujyi-wa-kigali-batazibagirana-mu-mitwe-ya-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)