Abenshi murazijugunya disi! Dore akamaro kadasanzwe k'imbuto z'Ipapayi utigeze umenya ku buzima bwawe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuto z'ipapayi zifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Gusa mu gihe ipapayi ubwaryo riryohera, ntugirengo kurya imbuto zaryo nabyo biraryohera ahubwo zo zifitemo akantu ko kurura no kuryaryata ariko ibyo ntibyakaguteye ikibazo kuko n'ubundi nta muti uryoha.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira bimwe mu byiza byo kurya imbuto z'ipapayi n'uko ziribwa.

  • Kuvura inzoka zo mu nda
  • Gusana umwijima wangijwe n'inzoga
  • Kurwanya mikorobi mbi zazanwa n'ibiryo byanduye
  • Kurinda impyiko
  • Gufasha igogorwa

Uko ziribwa

Uretse aho byavuzwe ukundi naho ubusanzwe ni ukwanika imbuto noneho ukajya ufata 12 ukazisya ukavanga mu kirahure cy'amazi ukanywa byibuze buri gitondo utaragira ikindi ufata. Ushatse wakongeramo ubuki ikiyiko kimwe.

Uramutse utazajya ushobora kuzisya buri munsi wasya nyinshi ukabika ifu ukajya ukoresha agace k'akayiko gato mu kirahure cy'amazi.

 



Source : https://yegob.rw/abenshi-murazijugunya-disi-dore-akamaro-kadasanzwe-kimbuto-zipapayi-utigeze-umenya-ku-buzima-bwawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)