Umudozi yatunguye imbaga y'abantu ubwo yatangazaga ko yatoye amafaranga arenga miliyoni 5 maze akayasubiza nyirayo.
Abdulrahman Abdullahi ukomoka muri Nigeria yatangaje ko yasanze amadorari 5,000 asaga miliyoni 5 mu gikapu cy'imyenda yazaniwe n'umukiriya.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yazaniwe igikapu cy'imyenda yo gukora gusa ngo yaje gusangamo $5,000 aho yahise ayasubiza nyirayo.