Aba basirikare bakuru 17 biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defense Force Command and Staff College (RDFCSC) baturuka mu bihugu icyenda bya Afurika birimo n'ibigaragaramo umutekano muke mu bice bimwe byabyo nka Sudani y'Epfo, Ethiopie, Nigeria n'ahandi.
Kuri uyu wa 20 Mata 2023 bunamiye Intwari z'u Rwanda, basobanurirwa ibyaranze intwari mu byiciro byazo, banasura aho ziruhukiye ndetse bahugurwa ku mateka ya buri wese.
Lt. Col Zuzan Lakot Uruni waturutse muri Uganda yavuze ko gusigasira amateka y'Intwari z'Igihugu cyane cyane izarwaniye ubumwe ari ngombwa kugira ngo abantu bazajya bigira ku mateka yabaye.
Yavuze ko ibyo babonye bazajya kubisakaza mu bihugu baturutsemo kugira ngo na bo bibafashe mu iterambere ryabo.
Yagize ati 'Twaje kwigira ku Rwanda nk'Abanyafurika dukurikije amateka y'u Rwanda n'uko rwasigasiye amateka y'Intwari zaharaniye ubumwe. Turaza kugira bimwe tuzajyana iwacu, tubikwize no muri Afurika kandi kubisakaza bishobora kuba inzira yo kugera ku mahoro arambye mu bice bya Afurika bikirimo intambara[â¦] Igihe cyose umuntu ageze hano hari icyo yiga kandi hari icyo asubirana iwabo. Niba bitakorwaga iwabo azabijyanayo. Bizafasha kuba amateka mabi atakwisubiramo.'
Lt Col Zuzan yavuze ko urebye ubumwe buranga Abanyarwanda, amahoro, iterambere n'ibindi byiza bigaragarira amaso, bigaragaza ko gusigasira amateka y'Intwari ari ingenzi cyane.
Umuyobozi ushinzwe Iterambere n'Ubushakashatsi Col. Ebenezer Mark Alo yavuze ko kuzana aba banyeshuri gusura Igicumbi cy'Intwari bibafasha gusobanukirwa urugendo rwo kwiyubaka igihugu kirimo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko kuba bamwe muri bo baturuka mu bihugu birimo intambara bigomba kubafasha kwigira ku budaheranwa bw'u Rwanda, bityo bakazabyigana bageze iwabo.
Ati 'Byinshi mu byo tubona bibaha amahirwe yo kubigereranya n'ibibazo ibihugu byabo byahuye na byo, bakajyana ubumenyi barahuye hano, bakigira ku budaheranwa bw'Abanyarwanda kandi ibyo ni ingenzi cyane.'
Yavuze ko abasirikare bakuru biga muri RDFCSC baba bateganyirijwe kwiga amasomo ya gisirikare ariko hakiyongeraho amateka y'igihugu n'uburyo cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagasura inzibutso n'ahandi hantu hari amateka akomeye y'igihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego Rushinzwe Intwari z'Igihugu Imidari n'Impeta by'Ishimwe Deo Nkusi, yavuze ko 'buri wese ava aha yumvise ubutwari, akamenya ukuntu abantu bitangiye igihugu, akaba na we yakuramo kuba yagera ikirenge mu cy'Intwari twagize.'
Yavuze ko iyo Abanyamahanga baje gusura Igicumbi cy'Intwari bigaragaza isura nziza y'Igihugu kuko hirya y'Abanyarwanda bakoze Jenoside bibereka ko hari n'abandi baharaniye ubumwe bigatuma bajyana amateka yuzuye.
Aba basirikare basuye Igicumbi cy'Intwari z'u Rwanda nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ku Ngoro y'Amateka ya Huye no mu Rukari i Nyanza.