Abimukira bo mu Bwongereza bashobora kuzanwa mu Rwanda nubwo urukiko rwaba rwabyanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayo rushinzwe uburenganzira bwa muntu (ECHR), muri Kamena 2022 nirwo rwahagaritse ku munota wa nyuma umwanzuro wo kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ni nyuma y'amasezerano ibihugu byombi byari biherutse kugirana, y'uko abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butubahirije amategeko, bazajya bazanwa mu Rwanda ubusabe bwabo bugakurikiranwa ariho bari, ndetse bakaba bashobora kuhatuzwa mu gihe babihisemo.

Imiryango irengera abimukira mu Bwongereza yahise itanga ikirego, isaba ECHR guhagarika uwo mwanzuro, hakabanza kwitabazwa amategeko.

Nyuma y'umwaka rucyambikanye mu nkiko, Guverinoma y'u Bwongereza iri kuvugurura Itegeko ryayo rigenga abimukira, ku buryo Minisitiri w'Umutekano azajya aba afite ububabasha bwo gufata umwanzuro utandukanye n'uwo urukiko rushinzwe Uburenganzira bwa muntu mu Burayi rwafashe, mu gihe bireba inyungu n'umutekano w'u Bwongereza.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza wungirije, Oliver Dowden yavuze ko itegeko rishya, rizajya riha ububasha Minisitiri w'Umutekano kuba yategeka ko abimukira runaka binjiye bitemewe n'amategeko, basubizwa iwabo cyangwa bakoherezwa mu bihugu bifitanye amasezerano n'u Bwongereza.

Icyakora, Oliver Dowden yabwiye Sky News ko bitavuze ko ari uburyo Guverinoma ishaka bwo kurenga ku byemezo by'urukiko rw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, kugira ngo ikore ibyo ishaka.

Ati 'Ndatekereza ko ibi ari ngmbwa ko Minisiteri y'Umutekano igira ububasha bwo gufata umwanzuro, nk'aho usanga hari aho bigera ku munota wa nyuma urukiko rukaba aribwo rufata umwanzuro. Mu bihe nk'ibyo nibwo Minisitiri w'Umutekano azajya afata umwanzuro.'

U Bwongereza buvuga ko bwatangiye ibiganiro n'urukiko rw'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi kugira ngo itegeko riri kuvugururwa babanze bariganireho.

Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak kandi imaze iminsi mu biganiro n'abagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babanze bashyigikire impinduka muri uwo mushinga wo kuvugurura Itegeko riganga abimukira.

U Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano yo kwakira abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho u Bwongereza buzafasha u Rwanda mu kwita kuri abo bimukira bakubakirwa ubuzima bushya mu Rwanda cyangwa bagahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo.

Ku ikubitiro u Bwongereza bwemeye guha u Rwanda miliyoni 140 z'amapawundi, yo kwifashisha mu kwitegura no kwakira aba mbere.

Haracyategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire mu Bwongereza ku kirego cyatanzwe gisaba ko abo bimukira batakoherezwa, nubwo urukiko rukuru rwo rwamaze kubyemeza.

U Bwongereza buri gushaka ko no mu gihe urukiko rwaba rwategetse ko abimukira batoherezwa, Guverinoma igira ububasha bwo kubifataho umwanzuro ikaba yanabyanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abimukira-bo-mu-bwongereza-bashobora-kuzanwa-mu-rwanda-nubwo-urukiko-rwaba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)