Abirusha ababigize umwuga: Rutahizamu wa Kiyovu Sports Bertrand yagaragaye abyina zi mwe mu mbyino zigezweho kurusha ababyinnyi babigize umwuga (video) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukinira ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagatenyo rwa shampiyona Iradukunda Jean Bertrand yagaragaye abyina zi mwe mu ndirimbo zikunzwe cyane zizwi ku izina ry'amapiyano ku buryo byagaragara ko abizi cyane.

Iradukunda Jean Bertrand n'umukinnyi umenyerewe cyane mu myidagaduru hano mu Rwanda dore ko yagiye agaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye hano mu Rwanda kandi burya ngo n'inshuti ikomeye cyane y'abahanzi harimo na Butera Knowless umugore wa Clement wigeze kubitangaza ubwo ikipe y'igihugu Amavubi yari mu mikino ya CAN.

Bertrand yakiniye amakipe menshi atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'igihugu ubu ni rutahizamu w'ikipe ya Kiyovu Sports uherutse no kuyifasha gusezerera ikipe ya Rwamagana FC mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro.

Bertrand yashyize hanze amashusho ari kubyina ibyino zizwi nk'amapiyano zamenyekanye cyane kuri nyakwigendera Costa Titch wo muri Afurika y'epfo ngaho na we ireberera Iradukunda Jean Bertrand uburyo akata umuziki.



Source : https://yegob.rw/abirusha-ababigize-umwuga-rutahizamu-wa-kiyovu-sports-bertrand-yagaragaye-abyina-zi-mwe-mu-mbyino-zigezweho-kurusha-ababyinyivideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)