Ubusanzwe umugore utwite agirwa inama yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma mu gihe cyo kubyara birushaho kugenda neza kuko bifungura inzira umwana acamo avuka.
Uyu munsi twifuje kubasangiza uburyo (Positions) 5 bwo guteramo akabariro buba bwiza cyane ku mugore utwite.
1. Umugabo aryama agaramye umugore akamujya hejuru
Ni uburyo bwiza kuko umugore aba asa nk'uwicaye ku mugabo, ndetse kandi bikagira ingaruka nziza kuko aba asa nkuri gukora siporo mu gihe aba azamuka ndetse amanuka.
Â
2. Akinyuma
Ni uburyo bukundwa n'abagabo benshi aho umugore yubama maze umugabo akamuturuka inyuma, gusa ku mugore utwite inda nkuru, biba byiza atagejeje inda hasi ahubwo akahatega umusego.
Â
3. Umugore aryama agaramye ku mpera y'igitanda
Ubu buryo ni bwiza ku mugore utwite, bukorwa iyo umugore aryamye agaramye yegereza igitsina aho igitanda kirangirira, umugabo we aba ari hasi agatangira igikorwa.
Â
4. Umugore aryamisha urubavu rumwe maze umugabo akamuturuka inyuma
Ni uburyo umugore utwite aryamisha urubavu gusa ariko akisegura umusego ku mutwe we ndetse no mu rukenyerero maze umugabo akaza amuturutse inyuma.
Â
5. Imibonano mpuzabitsina ikorwa umugore n'umugabo bombi bahagaze
Ubu buryo bushoboka iyo aho muri gukorara icyo gikorwa hari ikintu umugore ari mufateho, maze agasa nkuwunama ubundi umugabo akamutiruka inyuma.