Agahinda gashira akandi ari ibagara: Umugore yapfushije umwana we ubwo yiteguraga gushyingura umugabo we babyaranye uwo mwana - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya yahuye n'ibyago  bikomatanyije aho yapfushije umwana we w'imyaka 11 ubwo yari ari mu myiteguro yo gushyingura umugabo we.

Uyu mubyeyi utuye ahitwa kakamega,  yahuye n'ibyago  nyuma yogupfusha umugabo we , umwana we w'umukobwa witwa Benta wari umunyeshuri yahise afatwa n'umutwe ako kanya mu gihe bagishaka uburyo bamutwara kwa muganga ahita yitaba Imana.

Uyu mubyeyi yasigaranye abana 9 bose nyuma y'uko umugabo we yitabye Imana.

 

Umwana yatatse umutwe ko uriho umurya ako kanya ahita yitaba Imana.

Biravugwa ko uwo nyakwigendera nawe yapfuye urupfu rwa mayobera kuko atigeze arwara.



Source : https://yegob.rw/agahinda-gashira-akandi-ari-ibagara-umugore-yapfushije-umwana-we-ubwo-yiteguraga-gushyingura-umugabo-we-babyaranye-uwo-mwana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)