Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n'imiyoborere? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'U Rwanda ntirukwiye gutokora Kongo, rwirengagije umugogo uri mu jisho ryarwo'. Aya ni amagambo Ingabire Victoire Umuhoza, IVU, yavugiye kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye wo kuri radiyo RUKWIZAMPUHA'ITAHUKA' y'ibigarasha, ubwo yemezaga ko 'uRwanda rukwiye kwigira kuri Kongo isomo ry'imiyobore myiza'.

Twumvise amagambo mabi asohoka mu kanwa ka Victoire, ariko ubu bwo si ubuswa gusa, ahubwo ni n'ubusazi. Ntawakwirirwa atanga ingero zerekana intambwe idasubira inyuma uRwanda rwateye mu miyobirere myiza, n'izerekana ko ubutegetsi bwa Kongo ahubwo busa n'ubutariho, ku buryo no kubuzahura bizagorana. Ibyegeranyo by'abahanga kuri iyi ngingo ntawabijyaho impaka, uretse IVU wemeza ko umuravumba uryoha kurusha ubuke. Icyakora byose biterwa n'akanwa da!

Ikiganiro cya IVU na Serge Ndayizeye cyabaye nko kwibaza ukisubiza, cyangwa kwikirigita ugaseka, kuko bombi basangiye imyumvire icuramye, mbese kwabaye kunganirana mu buyobe. Reka tugaruke ku ngingo batinzeho, zerekanye imitekerereze iciririritse ku birego bashinja ubuyobozi bw'uRwanda.

Ingabire Victoire yemeza ko ntacyo uRwanda rwakoze ngo rucyure impunzi.

Uyu mugore uhora ashakisha uko yatuka icebe ry'inka, yirengagiza intumwa zitabarika uRwanda rwohereje mu nkambi z'impunzi z'Abanyarwanda mu bihugu byinshi, intego ari ukuzishishikariza gutaha. Mu bagiye muri ubwo butumwa, twavuga nka ba nyakwigendera Gen Gatsinzi Marcel, Madamu Aloyiziya Inyumba, Madamu Sérahine…, Hon Senateri Iyamuremye Augustin, n'abandi beshi cyane.

Intumwa zihitiwemo n'impunzi ubwazo nzo zaje mu Rwanda inshuro utabara, mu cyiswe'Come and see'', zisubira mu bihugu byazakiriye gutanga ubutumwa bwo gutaha, kandi abenshi barabyumvise.

Aho Umuryango w'Abibumbye ufatiye umwanzuro ko nta Munyarwanda ugomba gukomeza kwitwa impunzi, kuko nta mpamvu n'imwe yagaragazaga icyatuma izo mpunzi zidataha, Leta y'uRwanda ifatanyije n'ishami ry'Umuryango ryita ku Mpunzi HCR ndetse n'ibihugu byakiriye impunzi z'Abanyarwanda, bashyize umukoro ku masezerano agamije gufasha impunzi gutaha ku bushake, ababyifuza bakaguma aho bari ariko bafite uburenganzira bwo gusura u Rwanda, cyangwa bakagumayo batitwa impunzi, ahubwo barahawe ubwenegihugu bw'ibihugu barimo. Ababarirwa muri miliyoni 3 bamaze gutaha, kandi baratekanye mu rwababyaye.

Ese abantu baremye imitwe yitwaje intwaro bakomeza kwita impunzi nk'Ingabire abishaka?

Ingabire Victoire agaruka cyane cyane ku Banyarwanda bakiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Kongo, ndetse akinavugira ko hari n'abari mu mitwe yitwaje intwaro, nka FDLR n'indi. Abo rero nibo asabira gushyikirana n'uRwanda, mbere yo gutaha rukabemerera 'urubuga rwo gukorera politiki mu Rwanda'. Iby'ubutabera Ingabire Victoire ntabikozwa, kuko yemeza ko abo bantu bitirirwa ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha kandi ari abatagatifu.

Uretse ko IVU anirengagiza nkana ko hari abahoze muri FDLR n'indi mitwe yitwaje intwaro bahisemo kuzishyira hasi bagataha, ntasobanura imbogamizi uRwanda rwashyizeho, zabujije ababyifuza kugaruka mu gihugu cyabo ku neza. Ahubwo muri bwa buswa bwe twavuze, arivuguruza akemeza ko abatashye babayeho neza kimwe n'abandi baturage.

Ingabire Victoire yemeza ko nyirabayazana w'ibibazo by'umutekano muri Kongo ari uRwanda.

Uretse no muri icyo kiganiro kuri Rukwizampuha'Itahuka', IVU yananditse inyandiko nyinshi, zirimo amteshwa abayoboke be bakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga, aho yemeza ko ubwo u Rwanda rwasenyaga inkambi z'Integahamwe muri Kongo, muw'1996, ngo ari bwo umutekano muke muri Kongo watangiye. Nyamara akirengagiza ibyegeranyo bya Leta ya Kongo ubwayo, ibyavuzwe n'abanyepolitiki bo muri Kongo nka Etienne Tshisekedi, ise wa Perezida Tshisekedi, ibyatangajwe na Loni n'indi miryango yafashije impunzi z'Abanyarwanda, byose byerekana ko kuba impunzi z'abanyarwanda, ziganjemo abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside akorewe Abatutsi, zarinjiye igihiriri muri Zayire, ariyo Kongo ya none, ari bwo umutekano wa Kongo wari utangiye inzira y'umusaraba.

Abo Banyarwanda barimo abasirikari, abajandarume, Interahamwe, Impuzamugambi, n'abandi bagizi ba nabi utabonera izina. Binjiranye muri Kongo intwaro zabo, maze ubugome bari bavanye mu Rwanda babukoresha mu kwica no gusahura Abanyekongo, gusambanya abagore ku ngufu no kubiba ingengabitekerezo ya jenoside yibasiye Abatutsi b'Abanyekongo. Nguko uko ibihumbi n'ibihumbagiza by'Abanyekongo byatangiye guhungira mu bihugu byo muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari ababarirwa mu bihumbi 80, bahamaze imyaka isaga 20.

Nta gitangaje ariko kuba IVU yatagatufuza abicanyi bahungiye muri Kongo, kuko ari umwe mu babaye abayobozi babo, ubwo ku ikubitiro yabaga umukuru wa RDR , ishyaka ry'impunzi ryari rigamije kugaruka gufata ubutegetsi mu Rwanda. RDR niyo yaje kuvamo ALIR na FDLR y'uyu munsi.

Kuri Ingabire Victoire, mu butegetsi bw'uRwanda ngo hari 'akajagari'(Désordre), kabuza abantu gukorera mu bwisanzure. 

Mu kiganiro n'ishimi ye Serge Ndayizeye, Ingabire Victoire yanagarutse ku ishyaka rye'DALFA', ngo kuba ritaremerwa bikaba biterwa na'désordre'(akajagari) mu butegetsi. IVU ntajya azirikana ko afite ubusembwa butamwemerera gushinga umutwe wa politiki, kuko yahamwe n'ibyaha, bikamuhesha igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

Ese abo yita abayoboke be ngo bafunze, bakwitwa bate 'abarwanashyaka' b'ishyaka ritemewe n'amategeko? Ingabire Victoire kandi ntakozwa iby'IHURIRO RY'IMITWE YA POLITIKI MU RWANDA, ngo kuko mashyaka ari muri iryo huriro akorera mu kwaha kwa FPR-Inkotanyi. Ese ko Integekonshinga riteganya ko kujya muri iryo Huriro atari itegeko, IVU abyita ukwaha kwa FPR abikomoye kuki? Imitwe ya politiki iri muri iri huriro yagombye kubaza IVU ikimutera kuyipfobya, no kuyifata nka baringa.

Sosiyete Sivile nyarwanda nayo IVU yayongeyeho uburimiro, ayishinja kuba inkomamashyi. Aha naho niba Sosiyete Sivile itamaganye iyi mvugo ya Ingabire Victoire, bizafatwa nk'aho koko irafite ubwisanzure. Ni nako bimeze kuri Hon. Frank Habineza, washinjwe na Ingabire ubugwari, ngo kuko yasabye imbabazi ku mugaragaro, ubwo yari yateshutswe, nawe agasaba Leta kugirana ibiganiro n'abarimo abajenosideri. Ese koko Frank Habineza, Leta yagushyizeho iterabwoba ngo usabe imbabazi, cyangwa ni umutimanama wawe wakweretse ko wari wibeshye? Bitugaragarize witandukanya na Ingabire, nibitaba ibyo turagufata nk'ikirumirahabiri, gifite ibyo gitangaza mu ruhame, n'ibyo kiziranyeho na IVU.

Ingabire Victoire ngo azarwanya yivuye inyuma ko u Rwanda rwakura abimukira mu Bwongereza.

u Rwanda rwagiranye amasezerano n'Ubwongereza, yo kwakira abimukira bajya muri icyo gihugu mu buryo butemewe n'amategeko. Aya masezerano agamije kurokora ibihumbi by'abantu biyahura mu nzira z'inzitane bajya mu Burayi rwihishwa, abatabarika bakahasiga ubuzima.

Leta y'Ubwongereza ijya gusaba u Rwanda kwakira abo bimukira, ni uko bwari bwasuzumye imiterere yarwo mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'imibereho rusange mu Rwanda. Nyuma yo gusura u Rwanda, abategetsi b'Ubwongereza banyuranye batangaje ko nta makemwa, ko ahubwo abo bimukira bazabaho neza kurusha n'aho bifuzaga guhungira. Ubyamya bw'impunzi zavuye muri za Libiya, Kongo,Eritereya, Afghanistan n'ahandi, bwashimangiye ko nta mpungenge n'imwe yagombye kubuza abo bimukira kuza mu Rwanda.

Ibi byose Ingabire Victoire ntabireba, ahubwo yemeza ko ngo kuba uRwanda rudacyura impunzi zarwo, ari ikimenyetso cy'uko rutanakwakira abo bimukira. Ese yigeze yumva hehe uRwanda ruvuga ko 'uRwanda ari nk'ikirahure cyuzuye amazi' ku buryo nta mpunzi n'imwe yataha, nk'uko ubutegetsi bwa MRND Ingabire Victoire na Serge Ndayizeye bakumbuye, bwabivugaga?

Ingabire Victoire avuga ko ubukungu bw'uRwanda butarwemerera kwakira abo bimukira. Nyamara uretse ko we n'abo babyumva kimwe ubumuntu bwabashizeho, kwakira abari mu kaga si ubukire, ahubwo ni umutima utabara. Icyakora koko ibyo gutabara IVU ntiwabimubaza, ibyo azi neza ni UGUTABA, nk'ibyo nyina yakoze i Butamwa.

Twanzura rero, Ingabire Victoire arasaba ko abajenosideri bahabwa ijambo mu Rwanda. Ibyakozwe mu gucyura impunzi kuri we ntibihagije, ari nayo mpamvu ashishikariza impunzi, cyane cyane izo mu Burasirazuba bwa Kongo kutazemera ko HCR ibacyura ku neza. Ngo bazabanze bayisabe gutegeka uRwanda kubaha ubwisanzure mu gukora politiki. Ariko se koko, imyaka uyu mugore amaze mu Rwanda, ntaramenya ko ubuyobozi bwarwo budakorera abaturage ibyiza kubera ko bwabisabwe n'abandi?

Gusa niba yumva ko iyo HCR izategeka uRwanda gushyira ubutegetsi mu biganza bijejeta amaraso, ntacyo mwijeje. Abahisemo gupfira mu mashyamba ya Kongo ngo bazataha barwana, Ingabire arabashuka. Arirenza imireti, arinywera imivinyo yageretse akaguru ku kandi, ishimishamubiri ntarirara, umutekano ni wose, namwe ngo muramurwanirira.

Mwavuye mu buyobe ra, ko inzira zikigendwa!

The post Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n'imiyoborere? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/agasuzuguro-ka-ingabire-victoire-kafashe-indi-ntera-noneho-ngo-u-rwanda-ruri-inyuma-ya-kongo-mu-bijyanye-nimiyoborere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agasuzuguro-ka-ingabire-victoire-kafashe-indi-ntera-noneho-ngo-u-rwanda-ruri-inyuma-ya-kongo-mu-bijyanye-nimiyoborere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)