Agatereranzamba mu kibazo cy'imitungo y'abana barokotse Jenoside ikiyandikishwaho n'abandi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo cyongeye kugaragazwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata ubwo hibukwaga abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yagaragaje ko hari ikibazo cy'abari abana muri Jenoside yakorewe abatutsi bagiye barerwa n'abantu batandukanye barimo bene wabo, ariko ngo ugasanga baribarujeho imitungo y'imiryango yabo ku buryo uyu munsi banze kuyibaha.

Nduwimana yabwiye IGIHE ko mu Karere ka Kirehe bamaze kubarura abana 70 bafite iki kibazo ariko ko bashobora no kuba barenga akurikije amakuru agenda abona.

Ati ' Hari abana mu gihe cya Jenoside bari bato noneho ugasanga yasigaye iwabo ari umwe yagira umugisha akabona nka se wabo cyangwa undi muntu bari baturanye akamurera, urumva rero uwo muntu umurera azi imitungo y'iwabo yose, hari abo usanga baragurishije ya mitungo ya wa mwana atabizi, abandi ugasanga bayiyanditseho yose, abandi ugasanga mu mitungo myinshi y'iwabo wa wa mwana baramuhayemo isambu imwe na yo nto.'

Nduwimana yakomeje avuga ko uko wa mwana yagiye akura yagiye amenya ukuri ku mitungo y'iwabo yashaka kuyaka bakabishwanira ku buryo ngo hari abayimanye burundu kandi igihari abandi ugasanga barayigurishije ku buryo ngo niyo ababajije bamubwira ko nta mitungo ye bafite kandi ihari.

Hari abafite igikomere cy'imitungo yatwawe n'abishe imiryango yabo.

Nduwimana yavuze ko hari abandi bana bafite igikomere cy'abantu bishe imiryango yabo bagiye bigabagabanya amasambu yabo ku buryo ngo uyu munsi iyo bayabatse basanga barayiyanditseho nk'ayabo.

Ati 'Usanga abo bana birirwa birukanka mu nkiko ariko bitarakemuka, ubu dufite urutonde rw'abana 70 tuzi ariko haracyari n'abandi benshi hirya no hino ku buryo iki kibazo gikeneye kwitabwaho.'

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko iki kibazo cyahawe umurongo ko umwana wacitse ku icumu uzi aho akomoka cyangwa uwamureze azi aho akomoka, uwaba afite icyo kibazo ngo yakwegera ubuyobozi, akaba yanasabye Ibuka niba ifite urwo rutonde kurubaha kugira ngo babikurikirane.

Yakomeje agira ati 'Kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ngo wanamuzungura, tuzafatanya nimutugezaho ayo makuru abana basubizwe imitungo yabo turabita abana ariko ubu barakuze bafite uburenganzira ku mitungo yabo.'

Nyarubuye ahabereye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hari urwibutso rushyinguyemo imibiri ibihumbi 58 urwibutso ruriyo rukaba ruri mu nzibutso Nkuru z'Igihugu. Nibura ubwicanyi bwakorewe i Nyarubuye bwabaye mu minsi ibiri ahishwe abatutsi barenga ibihumbi 26 barimo n'impinja zicirwaga mu mivure.

Abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie bari i Kirehe mu kwibuka abatutsi biciwe Nyarubuye
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure yavuze ko ikibazo cy'abanze gutanga imitungo ku bana bareraga gifitwe n'abarenga 70
Minisitiri Ingabire Assumpta yavuze ko iki kibazo bagiye kucyitaho ku buryo haboneka igisubizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agatererenzamba-mu-kibazo-cy-imitungo-y-abana-barokotse-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)