Agatogo k'ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abasesengura politiki, by'umwihariko ibijyanye n'intambara, umutekano no gukemura amakimbirane, bakomeje kwibaza ireme ry'umusaruro w'ingabo zicucitse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko uko iminsi yicuma birushaho kudogera.

Izi ni mpungenge zishingiye kukuba muri iki gihugu hakomeje kwiyongera abasirikare baturutse imihanda yose, biyongera ku mitwe yitwaje intwaro irenga 140 yiganje mu Burasirazuba bw'iki gihugu.Abarambye mu busesenguzi bw'Akarere k'Ibiyaga Bigari Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iherereyemo, iyo bageze ku ngingo y'umutekano muke, bakunze gutinda ku mitwe y'iterabwoba; ADF (Allied Democratic Force) ukomoka muri Uganda, FDLR, washinzwe kandi ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwanda, indi mitwe yitwaje intwaro isaga 140 irimo CODECO, Maimai-Nyatura n'indi itandukanye.

Icyakora nanone kuri ubu igiteye urujijo muri iki gihugu ni umusanzu uzatangwa n'abacanshuro Perezida Tshisekedi yakuye mu bihugu bitandukanye. Biragoye kumva ukuntu aba bacanshuro bazakorana n'izindi ngabo Tshisekedi yahawe n'imiryango mpuzamahanga nka Nka l'ONU, EAC (EACRF), n'ingabo zitangwa kubucuti afitanye nibindi bihugu nk'Angola.

Nkuko bigarara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, ku mbuga nkoranyambaga no mu buhamya butangwa n'abanyamakuru barambye mu gukora inkuru zicukumbuye, gutara no gutangaza amakuru y'ahabera intambara, kuri ubu muri Congo hari; Abacanshuro baturuka muburasirazuba bw'uburayi.

Aba bashinjwa kuba barakoze ibyaha by'ihohotera muri Mali no muri Santrafurika (Republic of Central Africa) ubwo bitabazwaga n'ibi bihugu.Aha ngaha icy'umvikana nuko nta mucanshuro ubayifuriza igihugu cyamuhaye akazi amahoro.

Ahubwo abacanshuro bakora iyo bwabaga ngo umutekano ubure maze bagumye bagumane akazi. Kuri DRC byo ni urundi rwego, kuko uretse kuzagira Congo akarima bazakoremo ibyaha byibasira ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu, aba bacanshuro bahiteze kuzasahura amabuye y'agaciro basanzwe bamaranira muri iki gihugu.Uyu mutwe ukomoka muri Bulgaria uyobowe na Frenchman Olivier Bazin uzwi nka Colonel Mario bari gufatanya n'ingabo za Congo, FARDC na FDLR.

Uretse aba bacanshuro baje muri DRC kubera ikibazo cy'umutekano muke n'ubuyobozi bwa ntibindeba bwa Congo, President Tshisekedi yaniyambaje FDLR, Umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, buzuyemo ingengabitekerezo ya genocide. Bamaze no kuyicengeza mu baturage ba Congo murwego rwo kuvangura abanyecongo bavuga ikinyarwanda. Izo nyeshyamba za FDLR zambara imyeda y'Ingabo za congo zizwiho kuba zitishoboreye kandi zamunzwe na Ruswa, maze bakajya mubikorwa byo kwica no gusahura abanyecongo bavuga ikinyarwanda.

Muri Congo hari agatogo k'ingabo nyamara abakurikiranira hafi ibibera muri iki gihugu ntibahwema kugaragaza ko nta musaruro zitanga, aka bwa buro bwinshi butagira umusuru. Urugero rwa hafi ni ingabo za Loni Monusco zihamaze imyaka isaga 20 umumaro wazo ari ugutanga amakuru y'uko muri DRC ibintu byifashe. Nyamara abanye-Congo bakomeje gukurwa mu byabo n'intambara.

Mu rwego rwo kuzabona uko asubika amatora, Perezida Tshisekedi yanze kubahiriza amasezerano yari gutuma M23 ihagarika imirwano. Yakoresheje abanyepolitiki bamushyigikiye, bashishikariza abaturage kwigaragambya basabako ingabo zaje kugoboka iki gihugu zirukanwa, ahubwo azana abacanshuro bazatuma ibintu birushaho kudogera.Amatangazo Guverinoma ya DRC imaze igihe ishyira hanze hahora hagarurwamo igika kivuga ko amatora atazaba mu gihe igihugu kiri mu ntambara.

Ikibazo umuntu wese yakomeza kwibaza ni kimwe, uru ruhuriane rw'ingabo zikomeje kwisukiranya muri congo ni iki kizima zizamarira iki Gihugu. Twibutse ko mungabo zijya muri kiriya gihugu, iz'u Rwanda ntabwo zirimo kuko President Tshisekedi yakomeje gushinja U Rwanda gufasha umutwe wa M23 avuga ko ari abanyarwa.

The post Agatogo k'ingabo ziri muri DRC kazabageza ku mahoro cyangwa ku kaduruvayo gahoraho? appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/agatogo-kingabo-ziri-muri-drc-kazabageza-ku-mahoro-cyangwa-ku-kaduruvayo-gahoraho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=agatogo-kingabo-ziri-muri-drc-kazabageza-ku-mahoro-cyangwa-ku-kaduruvayo-gahoraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)