Ahazaza h'urubanza rwa Kabuga rushobora guhagarikwa kuko atakibuka ibyo aregwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Cyumweru gishize nibwo umucamanza Iain Bonomy yasoje kumva raporo y'impuguke zari zashyizweho n'urukiko, ngo zisuzume ubushobozi bw'imitekerereze ya Kabuga, niba ameze neza ku buryo urubanza rwakomeza.

Inzobere mu by'imitekerereze ya muntu zirimo Umunya-Irlande, Prof Henry Kennedy, Umwongereza Gillian Mezey n'Umubiligi Prof Patrick Cras bemeje ko Kabuga afite ibibazo byo kwibagirwa 'bikomeye', ku buryo bigoye ngo agire icyo abazwa cyangwa asubize urukiko cyashingirwaho urukiko rufata umwanzuro ku byo ashinjwa.

Prof Henry Kennedy yavuze ko Kabuga afite ikibazo mu kumva ibyo abwiwe, kandi ko akenshi atamenya gutandukanya ibyo asubiza.

Abajijwe niba uburwayi bwa Kabuga buri ku kigero cyoroheje cyangwa cyo hejuru, Prof Kennedy yavuze ko biri ku kigero 'cyo hejuru'.

Yavuze ko mu isuzuma yakoze, akenshi Kabuga yasubizaga atabanje kumva ikibazo abajijwe cyangwa agasubiza ibihabanye n'ibyo abazwa.

Abacamanza babajije Kennedy niba Kabuga ataba abeshya kugira ngo abone uko acika ubutabera, undi asubiza ko raporo ye yashingiye no ku zindi z'abaganga bamaze igihe bakurikirana ubuzima bwo mu mutwe bw'uregwa, bityo ko bigoye kuvuga ko ari ibyo yigira.

Prof Gillian Mezey we yavuze ko Kabuga atazi niba afunzwe cyangwa ari hanze akurikije ibibazo bitandukanye yagiye amubaza.

Yavuze ko hari ubwo yavaga mu rukiko yabazwa ibyo yari yagiyemo, undi ntabyibuke cyangwa yabazwa aho yumva ashaka kuba ari mu gihe kizaza, agasubiza ko aho ari ntacyo hamutwaye.

Mezey yavuze ko amahitamo Kabuga agira ari igihe gusa azaniwe ibintu bibiri bigaragara ngo ahitemo, nk'iyo umuzaniye icunga n'umuneke, ashobora guhitamo kimwe ariko nabwo ukaba utamenya niba yabihisemo yabanje kubitekerezaho.

Umunyamategeko wa Kabuga, Emmanuel Altit, yasabye urukiko ko rutegeka ko 'umukiliya we atameze neza mu mutwe ku buryo yakomeza kuburanishwa'.

Altit yavuze ko kubera kwibagirwa, Kabuga nta bushobozi afite bwo kungurana ibitekerezo n'abamwunganira cyangwa se kuba yabaha amabwiriza bagenderaho, bityo ko gukomeza kumuburanisha kubyo atibuka nta butabera yaba ari guhabwa.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye urukiko kuburanisha Kabuga hashingiwe ku bimenyetso bihari aho kugira ibindi abazwa, ariko abamwunganira bakavuga ko byaba atari byo kuko kugira icyo bamwunganiraho, bakaba babasha kuvugana na we akabaha amabwiriza kandi ukurikije ubuzima bwe bwo mu mutwe, ngo ntacyo ashobora kubamarira.

Ibya Kabuga bizarangira bite?

Mu mategeko ashyiraho Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ari nayo akurikizwa mu Rugereko rwasigariyeho urwo rukiko aho Kabuga ari kuburanishirizwa, nta ngingo zigaragaza uko byagenda mu gihe uregwa bigaragaye ko atabasha gukomeza urubanza kubera ko afite ikibazo cy'imitekerereze cyangwa imikorere y'ubwonko.

Dr John Tobin mu nyandiko ye yise 'The psychiatric defense and international criminal law' yavuze ko kuba ntacyo amategeko ashyiraho Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa urwashyiriweho iyahoze ari Yugoslavia avuga ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bw'abashinjwa, bituma izo nkiko mu gihe zihuye n'ibibazo nk'ibyo hitabazwa ibimenyetso n'ubushishozi bw'umucamanza mu gufata imyanzuro.

Ibyo bivuze ko ubunararibonye bw'abacamanza baburanisha Kabuga n'ibimenyetso by'abaganga aribyo bizagenderwaho hafatwa umwanzuro ku ikomeza ry'urubanza rwe.

Prof Susan J. Lewis, inzobere mu mategeko n'ibibazo mu mikorere y'ubwonko bwa muntu, yigeze kwandika ko 'Rimwe mu mahame y'ibanze y'imiburanishirize y'imanza nshinjabyaha ari uko umuntu mbere yo kuburana abanza kugaragaza ko akomeye mu mutwe ku buryo yumva ibyo ashinjwa.

Amategeko ateganya ko umuntu akwiriye kuba afite ubushobozi buhagije bwo kungurana ibitekerezo n'abamwunganira mu mategeko kandi akaba asobanukiwe ibimenyetso n'ibindi bishingirwaho ashinjwa ibyaha.'

Susan yavuze ko mu gihe urubanza rutangiye hakabaho gushidikanya ku bushobozi bw'umuburanyi mu gukurikirana urubanza, umucamanza ashyiraho itsinda ry'inzobere zigasuzuma ubushobozi bw'imitekerereze by'uregwa raporo igashyikirizwa urukiko.

Buri nzobere mu zahawe akazi n'urukiko ihabwa umwanya igasobanura ibikubiye mu byo yasuzumye n'umwanzuro yabonye, akagira inama urukiko icyakorwa.

Ibyo inzobere zashyikirije umucamanza, ni byo yifashisha afata umwanzuro niba uregwa ashobora gukomeza kuburanishwa cyangwa se niba iburanisha ryahagarara.

Uwo urukiko rusanze nta bushobozi ubwonko bwe bufite ku buryo urubanza rwakomeza, ntabwo arekurwa ahubwo yoherezwa mu bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, akitabwaho kugira ngo barebe niba yakoroherwa, agakomeza urubanza.

Mu gihe bigaragaye ko ubumuga afite bukomeye ku buryo bidashoboka ko akira, urukiko rushobora gutegeka ko uregwa aguma mu bitaro agakomeza kwitabwaho.

Ikibazo gikomeye ni uko urukiko mpanabyaha mpuzamahanga nta bitaro byihariye byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe rufite, bityo n'igihe bibaye ngombwa ko rufata uwo mwanzuro, ko rugomba kuhoreza umurwayi mu bindi bitaro runaka aho azakurikiranirwa.

Inzobere zagaragaje ko Kabuga adakomeye mu mutwe ku buryo ibyo yavuga mu rukiko byakwifashishwa mu gufata umwanzuro ku byaha aregwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahazaza-h-urubanza-rwa-kabuga-rushobora-guhagarikwa-kuko-atakibuka-ibyo-aregwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)