Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku wa 11 Mata 2023, aho abawitabiriye bakoze urugendo baturutse ku Murenge wa Gisozi berekeza ku Rwibutso rwa Kigali.

Witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta n'abaturage bo mu Karere ka Gasabo cyane cyane abo mu Murenge wa Gisozi wabereyemo.

Ni umuhango wabereyemo ibikorwa bitandukanye birimo gushyira indabo ahashyinguye Abatutsi bazize Jenoside no kubunamira, gusobanurira amateka y'u Rwanda abawitabiriye, ibiganiro bikubiyemo ubutumwa bukomeza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange no gucana urumuri rw'icyizere.

Umuturage wo mu Murenge wa Gisozi, Mukarukaka Mariya, ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko kubibuka bituma aruhuka.

Ati ''Mba nje hano kubibuka kuko igihe cyose iwacu i Rusizi naribukaga ngatanga n'amakuru y'ibyabaye. Nagiye mva mu mfu nyinshi cyane bakica nk'abantu 15 turi kumwe njye ngasigara.''

Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rugaragaza ko hari bamwe muri bo batazi amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushishikariza bagenzi babo gukangukira kuyamenya kuko azabafasha gusigasira igihugu.

Mukamana Jeannette ati ''Ubu nonaha hari byinshi maze kumenya ntari nzi ku byerekeranye n'igihe Jenoside yabayemo. Hari byinshi nitiranyaga.''

Yasabye urubyiruko kujya ahantu hose hari amateka y'u Rwanda rukayamenya kuko ibyarubayemo mu 1994 bidashimishije ahubwo bakwiye kubiheraho bafata iya mbere mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Uyu muhango kandi witabiriwe na bamwe mu bikorera bo mu Murenge wa Gisozi bifatanyije na wo muri iki gikorwa, basaba Abanyarwanda gukomera bakanagira icyizere cy'imbere heza.

Umuyobozi w'Uruganda rwa Norbert Business Group (NBG), Urayeneza Anitha, yihanganishije Abanyarwanda bose muri ibi bihe by'umwihariko ababuze ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ''Nka NBG Ltd ubutumwa twagenera abantu babuze ababo ni ukubihanganisha kuko ni igihe kitoroshye. Tuba turi mu gihe kitoroshye, ni ukwihangana kandi tukibuka ariko tuniyubaka''.

Urayeneza yashimiye Inkotanyi na Perezida Paul Kagame waziyoboye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bo batumye igihugu gikomeza urugendo rwo kwiyubaka kandi kikaba gifite amahoro.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye abanyarwanda kwitabira ibiganiro bivuga ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ay'igihe yakorewe ndetse na nyuma yayo, kuko ari bwo bazasobanukirwa ukuri kutagoreka ayo mateka.

Ati ''Kuko mu biganiro hatangirwa amateka y'igihugu, hatangirwa gahunda zose zazanye amacakubiri mu Banyarwanda, ndetse hakanongera kwibutswa ko ubumwe bw'Abanyarwanda ari zo mbaraga zacu''.

Umwali kandi yasabye umuntu wese ufite amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe ariko ikaba itarashyingurwa, kuyatanga kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Abitabiriye iki gikorwa baturutse ku Murenge wa Gisozi bakora urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo
Akarere ka Gasabo kibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi
Abayobozi b'Uruganda rwa NBG, Urayeneza Anitha na Gatera Norbert, bifatanyije n'Umurenge wa Gisozi mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe amateka y'u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri wese asabwa uruhare rwe mu kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri n'ivangura
Abitabiriye uyu muhango baganirijwe amateka y'u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gukomeza kwibuka biyubaka
Ababyeyi basabwe gusangiza urubyiruko amateka ya nyayo y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe, urwo rubyiruko rukayagenderaho ruharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri
Abayobozi ba NBG bibukije Abanyarwanda kudaheranwa n'amateka mabi yaranze igihugu mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakibuka ndetse biyubaka
Abayobozi, abakozi n'abamamaza ibikorwa bya NBG, bibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, batahana umukoro wo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi
Ngabonziza Jean Paul yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byabafashije kurushaho kwiga amateka
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye umuntu wese uzi amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyerekana ngo ishyingurwe mu cyubahiro
Mukarukaka Mariya ufite abe babize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, avuga ko n'ubwo agikomeretse bimuruhura iyo aje kwibuka abe bashyinguye mu cyubahiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-gasabo-kibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-bashyinguye-ku

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)