Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda, yinjiye mu Nteko ya Genève ku itike ry'ishyaka riharanira kurengera ibidukikije muri icyo gihugu.
Mu byo yasezeranyije yiyamamaza, harimo guharanira ikorwa ry'ubuhinzi butangiza ibidukikije, by'umwihariko hashyirwa imbere gahunda zo kubungabunga ubutaka.
Yavuze ko azateza imbere imbere uburyo bwo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo mu bwumvikane.
Angèle-Marie Habiyakare yabwiye IGIHE ko yishimiye gutorerwa kujya mu Nteko ya Geneve, kandi ko ari ishema ku rundi rubyiruko rwifuza kwinjira muri politiki, rukazana impinduka.
Habiyakare yavukiye mu Busuwisi ku babyeyi b'Abanyarwanda, Dr Augustin Habiyakare ukomoka mu karere ka Rulindo na Odette Mukashyaka uvuka i Karongi.
Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko akiri umunyeshuri wiga ubugenge (physique) muri Kaminuza ya Genève.
U Busuwisi bufite umwihariko mu miyoborere yabwo kuko buri Ntara yigenga, ikagira abadepite bayo bashinzwe gutora amategeko areba ibibazo byayo.