Â
Umuhanzi Davido ukunzwe cyane ku Isi ukomoka mu gihugu cya Nigeria alubumu ye yitwa 'Timeless' yaciye agahigo ku mbuga zicuruza umuziki dore ko yabaye alubumu ya mbere yo muri Afurika ibaye iya mbere kuri US iTunes.
Iyi alubumu y'umuhanzi Davido kuva yasohoka imaze guca uduhigo twinshi dore ko yasohotse tariki 31 werurwe 2023 ikigera hanze yahise iba alubumu ya mbere y'umuhanzi wo muri Afurika irebwe n'abantu benshi mbere y'amasaha 24 ku rubuga rwa Apple music.
Iyi alubumu ya Davido yise 'timeless' yaciye agahigo ko kuba iya mbere yumvishwe n'abantu benshi yo muri Afurika ikurikiye 'love' ya Burn Boy nawe wo mu gihugu cya Nigeria bigara ko umuziki wo muri iki gihugu umaze gutera imbere ku rwego rushimishije.
Source : https://yegob.rw/alubumu-nshya-yumuhanzi-davido-yaciye-agahigo-kuri-us-itunes/