Amabandi yateye ibitaro n'imbunda atorokesha mugenzi wayo wari urwariyemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi bo muri Iten barimo gukora iperereza ku gitero cyagabwe nijoro mu bitaro by'intara ya Iten aho 'ibandi ryari ryarashwe' ryatorotse ribifashijwemo na bagenzi baryo bitwaje imbunda.

Ibi byabaye kuri wa mbere saa munani za mu gitondo,aho uyu mugabo wari warashwe,yatorotse abifashijwemo n'abagabo barenga 10 binjiye mu bitaro bitwaje imbunda nini za AK-47, bitera impagarara n'ubwoba mu bandi barwayi ndetse n'abakozi b'ibitaro.

Komiseri w'intara ya Elgeyo Marakwet, John Korir, yatangaje ko uwatorotse yakomerekejwe n'amasasu ku wa gatatu w'icyumweru gishize i Kapchemutta muri Marakwet West ubwo amabandi yagabaga igitero muri ako gace, agakomeretsa abantu batatu.

Ati: 'Ibi biteye ubwoba cyane kandi twatangiye iperereza kuri iki kibazo. Turashaka kumenya impamvu uwarashwe yatorotse ibitaro muri ubwo buryo."

Yavuze ko ahagana mu gicuku, abapolisi, bari ku kazi bamenyeshejwe iki kibazo maze bahita boherezwa mu bitaro.

Ati'Hashyizweho itsinda ry'abapolisi bitwaje imbunda kandi mu gihe bari barinze umurwayi, abantu bitwaje imbunda bateye mu cyumba yarimo baramutorokesha.

Aba bapolisi barwanyije ayo mabandi ndetse bagerageza gufunga aho yanyura ariko ntacyo byatanze kandi impamvu yo gutera n'ababikoze barimo gukorwaho iperereza '.

Umukozi w'ibitaro washatse ko izina rye ridatangazwa,avuga ko hari ubwoba mu barwayi n'abaganga kubera ibyabaye, nubwo nta muntu wakomerekeye mu mirwano

Ati: 'Abo bagabo babonye uburyo bwo kugera ku bitaro nyuma yo guca uruzitiro rwa senyenge,binjira mu cyumba umurwayi wari warashwe mu gatuza yarimo. Niba ibi bitero bishobora kugabwa mu bitaro, ni nde ufite umutekano?."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amabandi-yateye-ibitaro-n-imbunda-atorokesha-mugenzi-wayo-wari-urwariyemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)