Amafoto:Reba abakinnyi b'umupira hano mu Rwanda bakundwa cyane kubera uko bambara #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye bakora uko bashoboye kugira ngo bagaragare neza mu ruhame kuko bibafasha kugumana icyubahiro bahabwa na sosiyete.

Abakinnyi ni bamwe mu byamamare abantu benshi tudakunze kubona bambaye imyenda isanzwe kuko akenshi aho bagaragara baba bambaye impuzankano, nyamara burya iyo yayikuyemo bararimba bakaberwa.

Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi b'umupira w'amaguru bazwiho kwambara neza no kurimba iyo batari mu kibuga ndetse bagatuma bakundwa cyane bitewe n'uko bagaragara.

1.Kimenyi Yves

Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda ndetse akaba n'umwe mu bakinnyi bakundirwa uko bambara cyane iyo batari mu kibuga kubera uko aberwa.

Kimenyi yakiniye amakipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ,Rayon Sports. Kuri ubu ni umuzamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi amazemo igihe ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports.

Kuri ubu Kimenyi n'umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu yabyaranye n'umukunzi we Uwase Muyango Claudine uzwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

2. Yannick Mukunzi

Yannick Mukunzi ni Umukinnyi mpuzamahanga w'Umunyarwanda, ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, akaba yaragiye muri ikipe avuye muri Rayon Sport ku ntizanyo.

Yannick Mukunzi yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sport ndetse n'ikipe y'igihugu cy' u Rwanda Amavubi.

Yannick nawe ari mu bakinnyi bakundirwa cyane uko bagaragara iyo batari mu kibuga kubera imyambarire ye kandi imubereye.

Yannick nawe n'umugabo ufite umuryango n'umugore we Iribagiza Joy bose babana muri Suede kubw'impamvu z'akazi.

3.Nshuti Savio

Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC. Savio nawe ari mu bakinnyi bakunzwe ndetse bambara neza hanze y'ikibuga.

4.Nkinzingabo Fiston

Nkinzingabo Fiston ukinira ikipe ya Kiyovu Sport nawe aza mu basore bambara neza iyo atari mu kibuga, ni mwe mu bakinnyi bambara bakaberwa.

Fiston yanyuze mu makipe nka APR FC ndetse na AS Kigali.

5.Iradukunda Bertrand

Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi nayo ayivamo yerekeza muri Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana nayo atakibarizwamo ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC.

6.Nshuti Innocent

Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yarigezemo afite imyaka 15 akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2016, 2018 yaje kwerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien aho atatinze kuko muri 2019 yahise agaruka muri APR FC.

Nshuti Innocent yabonye izuba tariki ya 31 Mutarama 1998, yavukiye mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaraguru, ni umwana wa 3 mu muryango w'abana 5.

7.Rusheshangoga Michel

Michel uri mu bakinnyi bambara neza yageze muri APR FC mu 2012 avuye mu Isonga FC. APR FC yayigiriyemo ibihe byiza anatwara ibikombe bitandukanye ayivamo yerekeza mu ikipe ya Singida muri Tanzania ayimaramo umwaka agaruka muri APR FC ariho yavuye ajya muri As Kigali ynaasezereyemo umupira w'amaguru.

8.Usengimana Faustin

Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy'isi cyabereye muri Mexique,yakiniye kandi ikipe ya Rayon Sports, APR FC, ndetse na Buildicon FC yo muri Zambia, ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Al-Qasim SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-abakinnyi-b-umupira-hano-mu-rwanda-bakundwa-cyane-kubera-uko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)