Amahirwe niho asigaye: Ikipe APR FC yatuye umujinya murumuna wayo Marine FC mu gikombe cy'Amahoro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya APR FC iherutse gutsindwa n'ikipe ya Police FC mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda bigatuma itakaza umwanya wa mbere yatuye umujinya ikipe ya Marine FC.

APR FC yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mikino ya 1/4 y'igikombe cy'Amahoro (Peace Cup) ikipe ya APR FC yatsindiwe na Mugisha Gilbert igitego kimwe na Bizimana Yannick na we igitego kimwe hamwe na Kwitonda  Alain Bacca watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ikipe ya Marine FC yatsindiwe na Usabimana Olivier na Nahimana Amim.

Ikipe ya APR FC ishyize imbaraga ku gikombe cy'Amahoro ndetse nicya shampiyona y'u Rwanda nubwo igikombe cya shampiyona cyo bitoroshye kubera ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere nayo igishaka cyane.



Source : https://yegob.rw/amahirwe-niho-asigaye-ikipe-apr-fc-yatuye-umujinya-murumuna-wayo-marine-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)