Amahirwe y'ishoramari Abanyarwanda bashobora kubyaza umusaruro mu bihugu bya Bénin na Guinée - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame wasoje uruzinduko rw'akazi muri Bénin ategerejwe muri Guinée kuri uyu wa Mbere aho azamara indi minsi ibiri muri iki gihugu nacyo cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ni ibihugu byombi bifitanye umubano n'u Rwanda kuko Sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir ikorera ingendo i Cotonou muri Bénin ndetse n'i Conakry muri Guinée.

Ku ruhande rw'u Rwanda na Bénin, bifitanye umubano ukomeye kuva mu myaka itanu ishize, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, imyubakire n'ibidukikije n'ibindi.

Byashimangiwe n'amasezerano y'ubufatanye yasinywe mu nzego zitandukanye zirimo n'urw'umutekano, aho bishoboka ko Ingabo z'u Rwanda zizoherezwa muri iki gihugu.

Naho ku ruhande rwa Guinée , iri mu bihe byo kubaka umubano n'amahanga cyane ko ari igihugu gifite ubutegetsi bushya kuva mu 2021, aho burangajwe imbere na Col Mamadi Doumbouya.

Komiseri ushinzwe Politiki n'Ububanyi n'Amahanga muri Pan African Movement Rwanda, Shyaka Nyarwaya Michael, yavuze ko kuba Perezida Kagame yasuye ibi bihugu ari u Rwanda rwose ruba rwagiyeyo kuko ahagarariye Abanyarwanda bose.

Ati 'Perezida aba yagiye kudushakira imbuto n'amaboko.'

Habimana Jaurès umaze igihe kinini akorera muri Guinée yavuze ko u Rwanda ruzwi neza muri icyo gihugu kuko abaturage b'i Conakry usanga batewe ishema n'ibyo rumaze kugeraho nyuma y'imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guinée ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ari icya kabiri ku Isi mu bicukura amabuye ya 'Bauxite' ndetse gikungahaye kuri Zahabu.

Iki gihugu kandi gifite ubutaka bungana na hegitari miliyoni 13 bushobora guhingwa ariko bukaba budahingwa.
Rwiyemezamirimo Mudakemwa Appollon wakoreye mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Mali na Guinée yavuze ko by'umwihariko igihugu cya Guinée gifite umuco wo guhamagarira abanyamahanga kujya gushorayo imari.

Ati 'Nkaba nashishikariza n'abandi kuzajya gushakayo amahirwe. Bafite ubukungu butangaje, bafite amabuye y'agaciro ariko bakajya kuyatunganyiriza mu mahanga. Amahirwe ahari rero ni uko bashaka abashoramari bashobora kuyatunganyiriza aho ngaho.'

'Ikindi ni ibijyanye n'ibikorwaremezo kuko nanjye nibyo nakoreragamo, kubaka imihanda, inyubako za leta, kubaka imijyi [...] nta bigo by'ubwubatsi bikomeye mu by'ukuri bafite. Ayo nayo ni amahirwe Abanyarwanda bashakirayo.'

Mudakemwa yavuze ko hari serivisi zitandukanye ziba mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no gutwara abantu n'ibintu usanga zigikeneye abantu bazijyanayo.

Umunya-Bénin, Damien Mouzounm umaze imyaka igera mu 10 akorera mu Rwanda yavuze ko umubano w'u Rwanda n'igihugu cye ari mwiza kandi ukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika.

Ati ''Nk'uko mubizi nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika gikenera urwandiko rw'inzira kugira ngo abantu babashe kugera muri Bénin kandi ni nako bimeze k'u Rwanda. Rero ibindi bihugu byakabaye bibyigiraho n'ubwo ibihugu byose bidashobora kugendera ku murongo umwe.''

''U Rwanda na Bénin biri kugenda byubaka umubano mu bya diplomasi, ubucuruzi ndetse n'ubufatanye nk'ubu bukomeje bikaba hagati y'ibihugu bya Afurika ntekereza ko ari byiza ndetse twakabishyigikiye kuko nk'ibihugu bya Afurika tugomba kunga ubumwe kandi u Rwanda na Bénin biri gutera intambwe nziza .''

Damien Mouzoun yavuze kandi ko Bénin hari byinshi yigiye ku Rwanda mu bijyanye n'imiyoborere ndetse na gahunda zitandukanye zo kwishakamo ibisubizo.

Ati ''Ubu hari ibintu byinshi ibihugu byacu byakwigiranaho, Bénin ni igihugu gifite amateka akomeye kandi gifite umutungo n'ibikorwa byinshi byakenerwa hano mu Rwanda.''

U Rwanda na Bénin byasinyanye amasezerano mu nzego zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahirwe-y-ishoramari-abanyarwanda-bashobora-kubyaza-umusaruro-mu-bihugu-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)