Amajyaruguru: Mu myaka itanu ibiza byahitanye abantu 201, inzu zirenga 5000 zirasenyuka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intara y'Amajyaruguru igizwe n'imisozi ihanamye cyane, bituma inkangu zihitana abantu benshi ndetse n'inzu nyinshi zisenyuka.

Mu byumweru bibiri bishize uturere twa Burera na Musanze twibasiwe n'ibiza by'imvura, amazi ava mu birunga agira ingaruka zikomeye ku miryango irenga 800 muri Musanze.

Mu Ntara y'Amajyaruguru kuva muri Kamena 2022 kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, inzu zihabarurwa zasenywe n'ibiza zigera kuri 798, bikaba byarahitanye abantu 17, abakomeretse ari 27.

Ibi biza kandi byanangije ibikorwa remezo bigizwe n'imihanda 10, ibiraro 42 n'imyaka iri ku buso bwa Ha 790.

MINEMA ivuga ko mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.

Hari Ibigo Nderabuzima byasenyutse, insengero 16 zirangirika, ibiro icyenda bya Leta n'imiyoboro y'amashanyarazi 64 birasenyuka byose bisenywe n'ibibiza.

Iyi Minisiteri igaragaza ko buri munsi mu gihe cy'imvura y'umuhindo n'itumba abantu babiri bahitanwa n'ibiza mu gihugu hose.

Hari bamwe batekereza ko imvura igwa mu gihe cy'umuhindo n'itumba no kuba u Rwanda rugizwe n'imisozi miremire kandi ihanamye ari byo bituma Ibiza bihagaragara cyane.

Minema yo ivuga ko 55% by'ibiza biterwa n'uburangare naho ibiterwa n'imiterere bikaba 20%.

Umunyamabanga Uhorano muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, Phillippe Habinshuti asaba buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zose zigenewe gukumira Ibiza, cyane cyane mu myubakire.

Ati 'Niba twubaka twubake ibiramba kandi hakurikijwe ibipimo bya ngombwa ngenderwaho Leta iba yarateganyije. Amategeko ahari yaba agenga imyubakire, imiturire, amategeko agenga ibidukikije cyangwa ibikorwa remezo n'andi mabwiriza yose Leta iteganya, abantu bayiteho, bagire igenamigambi rihuriweho n'inzego zose. Twizeza abantu ko ibi byitaweho ibibazo by'ibiza byagera ubwo biba amateka".

Habinshuti yasabye abayobozi b'Uturere dukora kuri Pariki y'Ibirunga gukora ibikorwa by'ibanze bituma amazi ava mu Birunga adakomeza kujya kwangiza ibikorwa by'abaturage, bigeza no ku guhitana ubuzima bwabo.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille we yavuze ko bagiye guhagurikira ikibazo cy'amashuri, amavuriro n'ahandi hahurira abantu benshi hatagira imirindankuba.

Inzego zigorwaho ingaruka n'ibiza cyane ni imiturire, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ibidukikije. Ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-mu-myaka-itanu-ibiza-byahitanye-abantu-201-inzu-zirenga-5000

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)