Ibi bishingirwa ahanini ku kuba hari umubare uri hejuru w'abafatwa basinze bakajyanwa mu bigo by'inzererezi, ibintu bihabanye n'umuco, nubwo nta mugabo cyangwa umugore ukwiriye kurangwa n'ubusinzi.
Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE, bahamya ko atari imikorere ikwiye, kuko itandukanye n'indangagaciro za ba mutima w'urugo.
Batangaje ko biteye isoni kuba hari abagore basigaye bamara amasaha aruta ay'abagabo mu kabari, yewe no gukora inshingano za kibyeyi bikaba ikibazo.
Ntibatekereza Speciose wo mu kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi, yagize ati "Umugore aragenda akinywera, hari uwo nasanze umugabo we ari kumubwira ngo batahe; umugore aramusubiza ati ndeka ninywere wa ngegera we! N'abana nabo baraza bati mama dutahe, nabo arabamagana!"
Yakomeje agira ati "Umugore arajya muri kabari agahera mu gitondo ari mu kabari, umugabo yagiye gupagasa, yamusangamo ati 'akira amafaranga ugire utwo ujya kurimanganya mu rugo; umugore ati nawe jya kubirimanganya! Umugabo agataha umugore agasigara mu kabari da!"
Kimwe na bagenzi be, uyu mubyeyi avuga ko ibikorwa na bamwe mu bagore biteye agahinda. Ubu businzi ngo bunaba intandaro y'amakimbirane anashingiye ku gucana inyuma.
Nzamugezahe Tamar yagize ati "Uragera mu rugo rw'uwo mugore ugasanga ni ikigunda kubera guhora mu kabari! Ubu gucana inyuma bireze! Niba umugabo asanga umugore we ari kumwe n'undi mugabo mu kabari yamubwira ngo dutahe undi akangaâ¦!"
Ikibazo cy'ubusinzi mu bagore giheruka kuganirwaho mu Nteko rusange y'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabaye mu Ntara y'Amajyaruguru muri uku kwezi, bareba uko umwaka wa 2022 warangiye, n'ibizakorwa mu mwaka wa 2023.
Abagize urugaga rw'abagore batahanye umuhigo wo kurwanya ubusinzi.
Uyu muhigo watanzweho igitekerezo unishimirwa na benshi mu bitabiriye iyi nteko, bashingiye ku kuba ubusinzi bwarafashe indi ntera.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence, avuga ko umugore ari mutima w'urugo, bityo adakwiye kunywera ku karubanda kugeza ubwo ahasindira.
Ati "Ndabwira ababyeyi bagenzi banjye, ibijyanye n'umuco wacu, ubundi ababyeyi banyweraga mu mbere ntawazaga ngo anywere ku karubanda. Nkabwira ba mutima w'urugo rero ngo dukomeze tubungabunge umuryango wacu; inzoga nta mugore ubujijwe kuyinywa ariko muyinywane ubupfura."
Akomeza avuga ko bagiye kwegera imyiryango yabaswe n'ubusinzi kugira ngo babaganirize. Asaba abafite utubari kubaha amasaha yagenwe, kandi uwanyoye akarenza urugero akaba yakurwa ma kabari.
Nyirarugero Dancille uhagarariye umuryango RPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru akaba n'umuyobozi w'iyi ntara, yavuze ko imiryango igaragara mu businzi igomba kwigishwa.
Ati "Ntabwo ari ukuvuga ko ari abagore bose bo mu ntara bari mu businzi, bake bari kugaragara, ni ugufatanya mu bukangurambaga umugore akigishwa, akibutswa indangagaciro kuko ihame ry'uburinganire ntabwo rivuga ngo yishore mu businzi."
Ubu businzi buvugwa bukunze kugaragara ahanini mu bice by'ibyaro, ahakoreshwa cyane cyane inzoga z'urwagwa n'ibigage, ndetse n'izindi ziboneka ku mafaranga make.