Imodoka ihiriye mu mujyi rwagati ahazwi nko kwa Rubangura maze abaturage bagerageza kuzimya bifashishije kizimyamwoto.
Imodoka iri mu bwoko bwa Mini Bus yafashwe n'inkongi y'umuriro mu mujyi wa Kigali hafi yo kwa Rubangura gusa Imana yakinze akaboko kuko nta muntu wahakomerekeye cyangwa se ngo ahasige ubuzima nk'uko abaturage babitangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru kandi umusoferi warutwaye iyi modoka yahise ayivamo vuba itarafatwa cyane maze abasha kurokora amagara ye.
Ubu Police yamaze kuhagera itangira ibikorwa byokuzimya mu buryo bwihuse.
Reba amashusho y'imodoka yafashwe n'inkongi y'umuriro mu mujyi rwagati:
Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-imodoka-ihiriye-mu-mujyi-rwagati/