Amakuru mashya yihutirwa kuri ya modoka ya Bahavu Jeanette yatsindiye mu bihembo bya RIMA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 1 Mata nibwo Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka mu bihembo bya RIMA gusa ntarayihabwa.

Nyuma y'ubwumvikane buke hagati ya Bahavu, RIMA na Ndoli Safaris, iyo modoka ntiratangwa.

Ndoli yasohoye amasezerano mashya iyaha Bahavu Jeanette kugira nayo ibone gutanga imodoka kuko ariyo muterankunga.

Muri ayo masezerano, Ndoli isaba Bahavu kubamamariza ku modoka, ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye ndetse no mu bitaramo byose yitabiriye.

Bahavu we ibi ntabwo abikozwa aho avuga ko ntaho yaba ari kungukira

RIMA nayo yatunguye no kubona ayo masezerano kuko Ndoli yayasohoye batabanje kubivuganaho.

Kuri ubu ubw'umvikane bukomeje kwanga aho bamwe bashobora kwiyambaza inkiko kugira ngo barenganurwe.



Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-kuri-ya-modoka-ya-bahavu-jeanette-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)