Amakuru mashya yihutirwa wari utegereje kumva kuri ya modoka ya Bahavu Jeanette yatsindiye mu bihembo bya RIMA - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bimenyekanye ko Bahavu Jeanette yatanze ikirego kuri RIB nyuma yo gutsindira imodoka ntayihabwe, kuri ubu amakuru ahari ni uko imodoka ayihabwa uyu munsi.

Mu kiganiro Bahavu Jeanette yagiranye na The Choice Live, yemeje amakuru y'uko yatanze ikirego muri RIB ndetse anemeza ko imodoka arayihabwa uyu munsi.

Yavuze ko yabwiwe ko imodoka bazayimuha tariki 15 Mata aho bari batinze kuyimuha kubera hari ibintu bari bari gutegura.

Bahavu Jeanette yatsindiye imodoka nk'umukinnyi wa Filime nyarwanda wahiswemo n'abantu benshi, akaba yarayitsindiye ku ya 1 Mata 2023.



Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-wari-utegereje-kumva-kuri-ya-modoka-ya-bahavu-jeanette-yatsindiye-mu-bihembo-bya-rima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)