Amarica : Donald Trump yijyaniye mu rukiko uwahoze ari umunyamategeko we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Trump yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Florida, ashinja Cohen gukwirakwiza amakuru y'ibihuha avuga nabi Trump.

Trump yavuze ko Cohen yagiye amusebya mu biganiro yagiye atanga mu binyamakuru, ibitabo yanditse n'aho yagiye atumirwa ngo atange ubuhamya.

Cohen yongeye kugarukwaho muri iyi minsi ishize ubwo Trump yajyanwaga mu rukiko ku byaha 34 akurikiranweho, bishingiye ku mafaranga yishyuye umugore w'umukinnyi wa filime za 'pornographie' witwa Stormy Daniels.

Bivugwa ko mbere y'amatora Trump yishyuye uwo mugore ibihumbi 130 by'amadolari ngo atavuga ko bigeze kuryamana, amafaranga akaba yarishyuwe na Cohen wari umunyamategeko wa Trump, undi akaza kuyamusubiza nyuma.

Umunyamategeko wa Cohen, Lanny Davis yavuze ko kuba Trump yajyanye umukiliya we mu nkiko ari ugutesha agaciro ubutabera ndetse no gushaka gutera ubwoba uwo yunganira mu mategeko.

Lanny Davis yavuze ko icyo kirego nta bwoba giteye Cohen kandi ko kizateshwa agaciro.

Trump avuga ko Cohen yagiye arenga ku byo bari baragiye bumvikana, agatanga amakuru bwite kuri Trump cyangwa akanabeshya kandi byari byaremejwe ko bitagomba kuvugwa.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/amarica-donald-trump-yijyaniye-mu-rukiko-uwahoze-uwahoze-ari-umunyamategeko-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)