Bamwe bihishe mu mashyamba, mu mfunzo, mu nsengero, mu bitaro, mu masaka n'ahandi, ku buryo uwagize amahirwe akarokoka iyo akuganirije uko byari bimeze wumva birenze ubwenge bwa muntu.
Mu buryo bwo kurinda amateka no kwereka abavutse nyuma ya Jenoside amateka nyayo, ku Rwibutso Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abasaga ibihumbi 105, hubatswe Ubusitani bwo Kwibuka.
Rubumbatiye ibihe bitandukanye Abatutsi banyuzemo muri Jenoside n'akamaro gakomeye ibidukikije by'umwihariko ibimera byagize mu kurokora Abatutsi mu gihe abantu bo bari babaye inyamaswa.
Ni ubusitani bwafunguwe ku mugaragaro ku wa 11 Nzeri 2022 na Madamu Jeannette Kagame, aho buri kintu kiburimo kibumbatiye ubutumwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibiti bibumbatiye ubutumwa butandukanye
Igice kimwe cyabwo cyatewemo ibiti ijana bishushanya iminsi ijana jenoside yamaze, ibiti byatewe n'abayobozi bakuru batandukanye, ba ambasaderi b'ibihugu byabo mu Rwanda, abacitse ku icumu rya Jenoside n'abandi.
Birimo icy'umuvumu cyatewe na Madamu Jeannette Kagame, agiherekeza ubutumwa bugira buti "Rubyiruko bana bacu, ubu busitani bw'urwibutso bwafumbiwe n'abacu, abatangana. Twatabawe n'abacu bwite, bato batari gito. Uko butoshye tubutambagira tubibuka. Duharanire kubaka ubuzima butazima."
Uretse umuvumu, hatewe umunyinya nka kimwe mu biti cyafashaga Abanyarwanda gukemura ibibazo byabaga bibugarije bijyanye n'uko gikura cyikora nk'umutaka, abantu bashobora kwihishamo izuba.
Uwo munyinya usobanuye ko nyuma ya Jenoside ibibazo Abanyarwanda bahura na byo ari bo bagomba kubyikemurira badategereje ak'imuhana ka kandi kaza imvura ihise.
Hatewe kandi igiti cy'umuko cyifashishwaga mu kugarira urugo ari yo mpamvu gifite igisobanuro cy'umurinzi, cyane ko Abanyarwanda banizeraga ko kigira uruhare mu kwirukana ikibi.
Ni na ko kamaro gifite mu Busitani bwo Kwibuka kuko kirinda amateka y'Abanyarwanda.
Iyo uteye intambwe nke uva mu gice cy'ibiti ugera ahantu hateganyirijwe kwakirira abashyitsi hifashishwa mu gihe Urwibutso rwaba rwakiriye abantu benshi, kuko hafite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitatu.
Ishusho y'Abatutsi bazize Jenoside n'abayirokotse
Mu rubavu rw'ubusitani ahagana hirya mu ruhande ruteganye n'aho urwibutso rwubatswe, hashyizwemo ishusho nini iriho umugabo ibumoso bwayo n'umugore iburyo. Uruhande ruriho umugore rwiswe 'Nemye', ururiho umugabo rwitwa 'Mpagaze'.
Muri iyo shusho yashushanyijwe n'umunyabugeni w'Umufaransa, Bruce Clarke iyo uyitegereje neza ubonamo imisozi igize u Rwanda, igasobanura abazize Jenoside n'abayirokotse no kugaragaza ko nubwo bishwe hari imiryango yashibutse.
Ibimera bishushanya umurava w'Inkotanyi n'ubudaheranwa ku barokotse
Munsi y'iyo shusho, uteye intamwe nke hari igice cyiswe 'Dry Garden' ndetse cyashyizwe ku mpande zombi zo Kwibuka.
Ni igice kigizwe n'ibimera bikunze kugaragara mu butayu, bya bindi byihanganira izuba, cyane ko mu butayu nta buzima bubamo.
Ubusanzwe ibimera iyo bibuze amazi ahagije biruma, bitandukanye n'ibiba mu butayu kuko byo bigerageza kubaho kabone nubwo biba biri mu buzima bugoye.
Ibyo bimera bibumbatiye ibisobanuro by'ubudaheranwa no kwihangana kw'Inkotanyi zakoze uko zishoboye zititaye ku buke bwazo, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Hafi y'ibyo bimera hashyizwemo icyumba cyagenewe gufasha abagize ihungabana, aho hashyirwamo umukozi ubizobereye, mu gihe hagira urigize agafashirizwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Mu busitani bwo kwibuka hashyizwemo inzira yateguriwe kugendwamo mu gihe umuntu yaba ari gutekereza ku byo amaze gusobanurirwa cyangwa ibyo yiboneye. Izengurutse ubusitani bwose.
Mu Busitani kandi hashyizwemo ibigaragaza uko u Rwanda ruteye, imisozi, ibibaya ibishanga, ibice bitandukanye Abatutsi barokokeyeho nubwo byari bigoye cyane.
Hashyizwemo urufunzo kuko ruri mu bintu byarokoye bamwe mu Batutsi barwihishemo.
Uretse kuba rwarabaye ubwihisho bw'Abatutsi, urufunzo runagaragaza ukudaheranwa no kwihangana kwaranze abari barwihishemo kuko mu busanzwe atari imyaka yose ishobora kwera mu rufunzo.
Hari abamaze amezi agera kuri atatu bihishamo, ari rwo rwabaye inzu zabo, bakihanganira ubwo bukonje n'ayo mazi kugira ngo barokore ubuzima. Uko kwihangana no kudaheranwa, iyo urebye urwo rufunzo byose ubibonamo.
Hashyizwemo n'ishyamba rigaragaza amashyamba yagiye yihishwamo n'Abatutsi mu gihe abicanyi batabaga bababonye, bakarokoka. Byose bigaragaza uko ibidukikije byafashije Abatutsi kurokoka.
Iyo ukomeje ukagenda usubira aho urwibutso rwubatse, ugera ku gishushanyo kinini kigaragaza urumuri rw'icyizere, urumuri rutazima ndetse urumuri rw'ubuzima, rwakozwe mu cyuma.
Urwo na rwo rugaragaza ko Abatutsi bazize Jenoside bazahora bibukwa iteka, ariko rukanagaragaza ubutumwa bw'icyizere cyo kubaho nyuma y'ibihe by'umwijima banyuzemo mu 1994.
Ubufasha bw'amasaka ntibwibagiranye
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye mu bihe amasaka yari ari kujya kwera mu bice bitandukanye by'igihugu. Icyo gihingwa bijyanye n'uko cyerera hejuru, cyasimbuye inzu umunsi ku munsi kuko benshi bayihishagamo.
Biragoye kuba waganira n'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo uve ku wa mbere ugere ku wa cumi atakubwiye akamaro amasaka yagize mu kurokoka kwe, kuko aho kujya ku muturanyi ngo amuhishe yizeraga amasaka ko amurinda kurusha abantu.
Mu Busitani bwo Kwibuka hagenwe umwaka wo guhingwamo amasaka nk'ikimenyetso cyibutsa uruhare yagize mu 1994, akarokara Abatutsi aho abantu bo bari barushije inyamaswa ubunyamaswa.
Muri cya gice kindi na cyo kirimo ibimera byihanganira ubuzima bwo mu butayu, hashyizwemo n'amabuye 100 agaragaza iminsi Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ndetse ngo hari gahunda yo gushyiramo amabuye miliyoni agaragaza ubuzima bwa buri Mututsi wishwe muri Jenoside.
Ni igice kirimo n'ibuye rinini risumba ayandi riri ukwaryo riri mu ishusho y'u Rwanda. Ryashyizweho na Madamu Jeannette Kagame ubwo yafunguraga Ubusitani bwo Kwibuka.
Ribumbatiye ubutumwa bugira buti 'Nk'uko ibuye ribaho ibihe n'ibihe ni na ko ibihe byose tuzahora tuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'Inkotanyi zayihagaritse zikarokora Abatutsi bahigwaga.'
Igice cya nyuma gisoza Ubusitani bwo Kwibuka kigizwe n'ahantu hiswe 'Open Plaza' hagizwe n'imbuga ikozwe neza ishobora kwakira abantu bakeya baje mu bikorwa byo Kwibuka.
Urwibutso n'Ubusitani bwo Kwibuka byose bigaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi, binagamije kwerekana amakuru nyakuri no guhangana n'abapfobya ndetse n'abayagoreka nkana bagamije ko yasibangana.