Amashirakinyoma ku mafaranga Musanze FC ikata... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Musanze FC ni imwe mu makipe afite amategeko nyongerera mikorere areba abakozi, yashyizweho n'umutoza Adel ubwo yageraga muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura. Tariki 3 Mutarama, nibwo umutoza ukomoka mu Misiri, Ahmed Adel yageze mu Rwanda aje gutoza ikipe ya Musanze FC yari agarutsemo bwa kabiri nyuma ya 2020.

Uyu mutoza, akigera muri Musanze FC yashyizeho amategeko 14 abakinnyi bagomba kugenderaho, utabyubahiriza agakatwa amafaranga bigendanye n'ikosa yakoze.

Amategeko 14 umutoza yashyizeho

Bamwe mu bakinnyi bari basanzwe muri iyi kipe, ntabwo bari bamenyereye iyo myitwarira basabwaga, ndetse bamwe bavugaga ko biri kubagora bigendanye n'uko bari bibereyeho. Akenshi dukunze kubona amakipe aba afite abakinnyi biyambarira imyenda yindi itari iy'ikipe, ariko ugasanga nta gikurikirana, gusa muri Musanze FC kuri ubu urabihanirwa.

Urugero twafata, ni ubwo Bikorimana Gerard yasinyiraga ikipe ya Mukura victory Sports mu 2019 avuye muri Rayon Sports. Uyu musore yamaze iminsi akorana imyitozo imyenda ya Rayon Sports ndetse iriho umuterankunga wa Rayon Sports SKOL, gusa ntibyagize inkurikizi ku mpande zombi, ndetse akenshi abakinnyi baba bumva nta kibazo. Ibi rero ubwo Nyandwi Saddam ukinira Musanze FC yageragezaga kubikora, akajya mu myitozo atambaye imyenda y'ikipe yaje kubihanirwa.

Ntwari Eric wari usanzwe ari umuganga wa Musanze FC ndetse akaba n'umucuruzi, yigeze gucibwa amafaranga y'agahimbazamusyi ariko ntiyabyishimira, ahubwo amafaranga yari yahawe ayavugiraho nabi.

Ikibazo cya Eric giteye gute?

Byari mu gitondo nk'ikindi, ubwo uyu muganga yasabaga uruhushya umutoza avuga ko agiye kuvuza umugore we i Kigali, ariko ari buze mu myitozo akererewe. Uru ruhushya yarusabye umutoza, ndetse anamenyesha Team Manager.

Ntwari Eric ubu ntabwo ari mu kazi ka Musanze FC, nyuma y'ibihano yafatiwe n'umutoza, Adel wari waranamwirukanye ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere

Imyitozo yarabaye irinda irangira Eric atarahagera, ariko aza kumenyesha umutoza ko atabashije kugera ku myitozo kuko kuva i Kigali byamugoye kubera ingendo. Ntabwo ibyo umutoza Adel yabyumvise, ahubwo Eric yaciwe amafaranga nk'umuntu wakererewe mu myitozo aho gucibwa amafaranga y'umuntu wasibye imyitozo.

Ntabwo bwari ubwa mbere.

Eric kandi yari yaraciwe ibihumbi 5 Rwf kubera gutinda kujya muri GYM. Icyo gihe Muganga Eric yacyererewe iminota 20 kugera aho abandi bari gukorera GYM, ndetse aya mafaranga yarayemeraga.

Mbere yaho kandi, Muganga Eric yari yaciwe amafaranga ibihumbi 5 kubera kwica amategeko y'imyitozo.

Icyo gihe ubwo ikipe ya Musanze FC yari mu myitozo, hari umushuti wa Eric wari ugiye kujya hanze biba ngombwa ko aza kumusezera bajya kuganirira mu rwambariro, byatumye umutoza Adel atamubona hafi, ndetse bifatwa nko gukererwa imyitozo.

Ntwari Eric niwe usanzwe ari umuganga mukuru wa Musanze FC

Ibi byose rero ubwo Musanze FC yiteguraga kujya gukina na Mukura mu mikino y'igikombe cy'Amahoro, yatanze agahimbazamusyi, ndetse Ntwari Eric ahabwa amafaranga havuyemo ibihumbi 20 yari yakaswe ntiyishima, ahubwo ayavugiraho amagambo menshi nk'uko tubikesha abari bari aho.

Nyuma yaho umutoza yatanze raporo y'uko Eric yitwaye, ubuyobozi buhitamo ko atajyana n'ikipe i Huye, ndetse kuva ubwo Muganga Eric ntabwo aragaruka mu ikipe.

Ubwo twaganiraga na Eric yatwemereye ko atajyanye n'ikipe i Huye kubera imyitwarire yari yagize amaze gukatwa 1/2 cy'agahimbazamusyi yari yemerewe, gusa akavuga ko yari yarasabye uruhushya ariko nk'umuntu yabonye ibyo bamukoze akagira imyitwarire itari myiza.

Umutoza Adel avuga ko "Eric yari umuganga mukuru, kandi wagombaga gutanga raporo y'abakinnyi bakina n'abakina bafite imvune. Biri mu mpamvu rero zatumaga agomba kuba hafi y'ikipe cyane akareba abakinnyi mu myitozo, ndetse n'abafite ikibazo akaduha amakuru y'uko bamerewe."

Amafaranga abakinnyi ba Musanze FC bakatwa ajya he?

Amafaranga abakinnyi ndetse n'abandi bari muri Staff ya Musanze FC bakatwa, aba yavuye ku gahimbazamusyi aba bakinnyi baba bakoreye bigendanye n'imikino batsinze.

Aya mafaranga azanwa na Team Manager Imurora Japhet, agahura n'umutoza Adel nawe uba ufite urutonde rw'ibihano n'abakinnyi bahanwe n'ibyo bahanishijwe, ubundi buri mukinnyi agahabwa agahimbazamusyi havuyemo amafaranga yaciwe.

Imurora Japhet aya mafaranga abanza mu biganza, avuga ko  amafaranga asigaye n'ubundi aba ari aya bakinnyi "Umukinnyi cyangwa undi muntu uri muri Staff waciwe amafaranga, ahabwa agahimbazamusyi havuyemo amafaranga yakaswe, aya mafaranga yose asigaye turayafata tukayahuriza hamwe umutoza akayabika, kuko n'ubundi aba azifashishwa n'abakinnyi.

Imurora Japhet yakomeje abwira InyaRwanda ko aya mafaranga hari abakinnyi yafashije nk'uko ariyo ntego yayo. "Aya mafaranga ntabwo umutoza ayatwara burundu, ahubwo agarukira abakinnyi bitewe n'icyabaye. Nkuhaye nk'urugero, ubwo Nyandwi Saddam yibarukaga, twafasheho ibihumbi 50 twongeraho andi mafaranga ikipe yaduhaye, ubundi turamusura. Umunyezamu wacu Gad ubwo yagiraga ibyago, twakozeho amafaranga tumufata mu mugongo, urumva ko ayo mafaranga abagarukira."

Imurora yakomeje avuga ko aya mafaranga bumvikanye n'umutoza ko mu gihe umwaka w'imikino warangira hari ayagihari, bazicara n'abakinnyi bagahitamo icyo bayakoresha.

Ese amategeko umutoza yashyizeho hari icyo ari gufasha ikipe?

Aya mategeko 14 umutoza Adel yashyizeho ni amategeko mbonezamubano, asanga amategeko aba ari mu masezerano y'umukozi wa Musanze FC ariko akaba yuzuzanya kugira ngo akazi kagende neza.

InyaRwanda ntabwo yavuye i Musanze itaganiriye no mu buyobozi bw'ikipe, aho yaganiriye na Ibrahim Uwihoreye usanzwe ari umunyamabanga w'iyi kipe.

Uwihoreye tumubajije ku mategeko umutoza yashyizeho niba hari icyo ari gufasha, yatubwiye ko atajya kure kuko bamaze no kubona impinduka. Yagize ati 'Aya matageko ni ibintu bituma ikipe ibaho neza mu buryo burambye, kandi ni amategeko azagumaho n'iyo umutoza yaba atagihari. 

Nk'iyo urebye uyu mutoza bwa mbere akiza, mu ikipe yacu buri mukinnyi yazaga ku kibuga yambaye imyenda ye, ariko nibura uyu munsi turi ku kigero kiza kuko abakinnyi baraza mu myitozo bambaye imyenda y'ikipe, kandi ubona ko ari kinyamwuga. 

Si ibyo gusa kuko twari dufite ikibazo cyo kubahiriza igihe, ugasanga umukinnyi aje hashize iminota 20 imyitozo itangiye, rimwe na rimwe ntanaze cyangwa se ukumva ngo araje ariko yibagiriwe utuntu mu rugo, ariko kuri ubu umukinnyi niba azi ko imyitozo ari saa mbiri ni saa mbiri. Kera wasangaga shampiyona irangiye ikipe nta myenda igifite, ariko kuri ubu turabona ko bizagenda neza kuko umukinnyi utaye umwenda ahita awuriha."

Ahmed Adel asigaje amasezerano y'amezi abiri mu ikipe ya Musanze FC, gusa umutoza we bazanye wungiriye yamaze gusubira iwabo muri Misiri kwita ku muryango. 

Adel ari kumwe n'umutoza wungirije ubwo bari bageze i Kigali

Eric Ntwari yamaze kwandikira ikipe ku bijyanye n'ibihe arimo, ariko ubuyobozi bw'ikipe bwo buvuga ko bukimufata nk'umukozi wabo kuko arahembwa.

Muganga Ntwari Eric asigaje amasezerano y'amezi abiri muri Musanze FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128457/amashirakinyoma-ku-mafaranga-musanze-fc-ikata-abakinnyi-ndetse-nikibazo-cya-muganga-eric-128457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)