Bikindi yari umugabo wari ukomeye mu muziki wo hambere, uretse kugarukwaho cyane ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi byaha yanabihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamukatiye imyaka 15 y'igifungo.
Nubwo ariko benshi bumva izina Bikindi, usanga badasobanurirwa byimbitse amateka y'uyu mugabo n'uburyo yifashishije inganzo ye n'ubwamamare bwe mu gutera ingabo mu bitugu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bikindi ni mwene Manzi na Nyirakamondo, yavukiye i Mubona ahahoze ari muri Komini ya Rwerere ya Perefegitura ya Gisenyi. Yize amashuri yisumbuye mu ishuri nderabarezi rya Byumba arangiza mu wa 1975.
Akirangiza amashuri yisumbuye, yatangiye akazi mu kwezi kwa cumi 1976 muri Ministeri y'Urubyiruko n'Amakoperative ashinzwe guhuza ibikorwa mbonezamubano n'umuco, guteza imbere ibigo by'urubyiruko no gutegura ibirori nkangurambaga ku rwego rw'Igihugu.
Bikindi yamenyekanye cyane mu bikorwa byo guhimba indirimbo n'ibihangano byaganishaga ku gushishikariza Abahutu kwanga Abatutsi abinyujije mu rubyiruko.
Umwanya yakoragamo muri Minisiteri wamuhesheje uburyo bukomeye bwo kugera mu nzego z'urubyiruko hose mu Rwanda mu rwego rwo kubiba amacakubiri n'urwango mu rubyiruko.
Ikindi kandi yari icyamamare mu guhimba no kuririmba akanayobora Itorero rye bwite yise 'Irindiro'.
Yagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside mu Rwanda hose akoresheje ibihangano bye. Yahimbye indirimbo nyinshi atanga n'ibiganiro mbwirwaruhame bihamagarira abo yitaga rubanda nyamwinshi kwanga Abatutsi no kubarimbura.
Yakoranaga n'abayobozi bakuru ba MRND, Interahamwe, CDR, RTLM n'ab'ibitangazamakuru kugira ngo akwirakwize urwo rwango kandi ashikarize abaturage gukora Jenoside.
Yagize kandi n'uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Kigali no mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi aho yayoboye ibitero by'Interahamwe, zirimo ababyinnyi bari bagize itorero Irindiro.
Iryo torero ryashinzwe mu 1987 rikemerwa n'amategeko mu wa 1989, ryari rigizwe n'ababyinnyi, abaririmbyi n'abakaraza bagera kuri mirongo itanu bari intyoza mu mbyino n'indirimbo nyarwanda.
Ni itorero ryari rigizwe n'Abahutu n'Abatutsi ariko Abatutsi baje kugenda bavamo buhoro buhoro uko ryagendaga rifata isura ya politiki.
Imikoranire ya Bikindi n'inzego z'ubuyobozi n'amashyaka yagize uruhare muri Jenoside.
Bikindi yakoranaga bya hafi na Perezida wa Repubulika Habyarimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Amashyirahamwe Callixte Nzabonimana n'abayobozi bo mu rwego rw'Igihugu ba MRND mu gutoza umutwe w'Interahamwe kwitwara gisirikare no kuzangisha Abatutsi.
Muri ibyo bikorwa, ni na ko yashakiraga Interahamwe abayoboke mu bice bitandukanye by'Igihugu. Ahaberaga mitingi hose, yabaga ahari n'Itorero rye.
Muri mitingi yabaye mu 1993, Edouard Karemera wari Perezida wa MRND mu rwego rw'Igihugu yatatse Bikindi agaragaza uruhare afite mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ishyaka MRND na CDR.
Impamvu Karemera yavugaga ibyo ni uko mu by'ukuri Bikindi yari afite ijambo rikomeye ku rubyiruko, bityo akaba yarifashishwaga mu kurushishikariza kwitabira imigambi ya MRND na CDR yo gutegura no gukora Jenoside.
Radio RTLM yari yarashingiwe kwangisha Abatutsi abandi Banyarwanda, kubatesha agaciro no kuzabarimbura.
Nyuma y'isesengura ryimbitse, urukiko rwa Arusha rwemeje ko koko iyo radio yari rutwitsi. Abayumvaga bahamagarirwaga guhangana n'Inyenzi-Inkotanyi.
Mu mvugo ya RTLM, byavugaga kurimbura Abatutsi. Mu gihe cya Jenoside, iyo radio yakomeje umurego, isaba Abahutu kuvumbura Abatutsi aho bari hose no kubica.
Simon Bikindi ari mu bashinze iyo radio, anayifitemo imigabane kandi yari anafite indirimbo zashishikarizaga kwica Abatutsi zanyuragaho. Ibyo rero bivuga ko Bikindi na RTLM bari bahuje imyumvire.
Ku tariki ya 13 Nyakanga 2001 Bikindi yafatiwe mu Buholandi aza koherezwa kuburanira mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania ku wa 27 Werurwe 2002.
Bikindi yatangiye kuburana ku wa 18 Nzeri mu 2006, nyuma yo kuburana no kujurira, yahamwe n'icyaha cyo gushishikariza Abahutu bamwe gukorera Abatutsi Jenoside.
Ku wa 18 Werurwe 2010 Bikindi nibwo yakatiwe, ahanishwa gufungwa imyaka cumi n'itanu.
Bikindi yaje kwitaba Imana muri 2018 aguye muri Benin, azize Kanseri y'ubugabo bw'epfo (Prostate).