Amatora ageze aharyoshye! Abahatanye muri Th... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bayoboye abandi muri buri cyiciro ubu agatima ni kose ndetse uyu mwaka habaye gutungurana mu majwi no mu byiciro by'iri rushanwa rigamije guteza imbere imyidagaduro nyarwanda.

Mu cyiciro cy'abanyarwenya n'ubundi nyiri ugukundwa n'igikundiro cye Papa Sava ayoboye abarimo Clapton, Nyaxo na Rusine, n'amajwi badashobora kwisukira uko biboneye.

Ntawushidikanya ku mikorere ya Alyn Sano mu 2022, ndetse ni nako akomeje gutorwa n'abatari bake aho yasimbutse urukiramende akiharira amajwi y'abo bahanganye bose.

Si abo gusa kuko urebye nka Bruce Melodie yazamutse cyane, Nyambo, Jojo Breezy, Gad, Alliah Cool n'abandi, bakomeje guhundagazwaho amajwi.

Aya matora ari kubera ku rubuga rwa inyaRwanda, aho wandikamo ijambo Noneho Events ukabasha kwitorera uwo ukunda amatora ataragana ku musozo.

The Choice Awards ni bimwe mu bihembo bikunzwe mu Rwanda ahanini bitewe n'uburyo byitabirwamo, ndetse uyu mwaka imitegurire yabyo ikaba iri hejuru.

Uko abahanzi bahatanye mu byiciro mu matora ari kubera kuri Noneho Events:

Mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [Best Male Artist of the year] harimo Bruce Melodie, Christoper, Kenny Sol, Juno Kizigenza na Chris Eazy.

Abahanzi bashya bitwaye neza [Best New Artist] harimo Bwiza, Afrique, Mistaek, Yampano na Rumaga.

Umuhanzikazi wahize abandi [Best Female artist of the year] harimo Butera Knowless, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bwiza na Marina.

Indirimbo ifite amashusho meza [Best Video of the year] hahatanye Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Funga Macho ya Bruce Melodie, Joli ya Kenny Sol, Jaja ya Juno Kizigenza na Izina ya Bruce Melodie.

Mu cyiciro cy'abatunganya amashusho y'indirimbo [Best Video Director of the year] harimo; Gad, Meddy Saleh, Eazy Cuts, Fayzo Pro na Simbi Nailla.

Icyiciro cy'abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist of the year) harimo Israel Mbonyi, Vestine & Dorcas, James & Daniella, Bosco Nshuti na Chryso Ndasingwa.

Umukinnyi wahize abandi [Most Valuable Player] harimo Axel Mpoyo, Bigirimana Abed, Malinga Kartbart, Mugisha Moïse na Shaban Hussein Tchabalala.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagabo [Best Actor of the year] harimo Nyaxo, Rusine Patrick, Niyitegeka Gratien, Bamenya na Clapton Kibonge.

Umukinnyi wa filime wahize abandi mu bagore [Best Actress of the year] harimo Nadia (izina akoresha muri City Maid), Bahavu Usanase Janet, Nyambo Jesca, Aisha Inkindi na Uwimpundu Sandrine uzwi nka Rufonsina.

Umu DJ wahize abandi [Best Dj of the year] ni Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Dj Brianne na Nep Djs.

Inzu y'imideli yahize izindi [Best Fashion Designer of the year] hahatanye Moshions, Joyce Fashion Design, Kezem, Urutozi Gakondo na Style By Chriss Be.

Icyiciro cy'umubyinnyi wahize abandi [Best Dancer of the year] harimo Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Biance, Saddie na Rachid.

Mu cyiciro cy'uvuga rikumvikana [Best Influencer of the year] harimo Miss Mutesi Jolly, Mukansanga Salima, Mutesi Scovia na Isimbi Alliah Cool.

Ibi bihembo biheruka gutangwa tariki 13 Werurwe 2022, bigamije gushyigikira no gushimira abahanzi n'abandi bafite aho bahuriye n'uruganda rw'imyidagaduro.

Biteganyijwe ko ku wa 30 Mata 2023 ari bwo ibi bihembo bizatangwa ku mugaragaro.


Nadia akunzwe cyane muri City Maid


Bruce Melodie yahiriwe n'umwaka wa 2022


Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi ba firime bahagaze neza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128065/amatora-ageze-aharyoshye-abahatanye-muri-the-choice-awards-bari-kubarira-ku-ntoki-128065.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)