Amavubi yakabaye afite umukozi uhoraho bohere... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutima Constantin, asanzwe ariwe ushakira abakinnyi ikipe y'igihugu y'u Burundi, bakina hanze ngo baze gukinira Intamba mu Rugamba. Mutima utuye mu gihugu cy'u Bwongereza asanzwe areberera inyungu z'abakinnyi batandukanye, baba abo mu Burundi, ndetse no mu bindi bice bitandukanye.

Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye nawe cyabereye i Bujumbura, uyu mugabo yagarutse ku mupira w'amaguru w'u Rwanda n'u Burundi, ndetse agaruka ku mukinnyi Mike Trésor Ndayishimiye ukinira ikipe ya Genk, ariko akaba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda u Bubiligi n'u Burundi.

Mutima yavuze ko uyu mukinnyi babana bya hafi, gusa ko igihe kigeze agahitamo igihugu azakinira. Yagize ati" Mike Trésor Ndayishimiye turavugana kenshi, ubwo mperuka mu Bubiligi nahuriyeyo n'umutoza w'Amavubi aje kumureba, ariko ibyo yasubijwe arabizi. 

Papa wa Mike yabaye kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Burundi kandi umwana yanyibwiriye ko azakinira ikipe y'igihugu papa we yambariye igitambaro. Ndabizi abanyarwanda baramushaka nk'uko natwe tumushaka, ariko nkurikije uko tuganira, Mike Trésor ni mukuru azi icyo ashaka ubu amahitamo ni aye."

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE


Tumubajije kubijyanye n'ubutumwa umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alos Ferrer yaba yaratahanye, Mutima yavuze ko Carlos yagerageje guhamagara Papa wa Mike ariko agataha atamubonye. "Ubutumwa ntabwo mbuzi, gusa nziko yahamagaye Papa wa Mike twicaranye kuko twari twagiye kureba umukino wa Mike, ndetse Papa we abwira Carlos Alos Ferrer ko hari ibintu arimo ataboneka, gusa ntabwo yashakaga ko bahura.

Mutima yashoje avuga ko u Rwanda rwakabaye rugira umuntu ruhemba, ushinzwe kubashakira abakinnyi bakina hanze no kubajyanayo. "Abanyarwanda bakunda kunyura mu bakomisiyoneri kandi si byiza, hariya mu Bubiligi haba abantu bakubwira ngo njye umukinnyi runaka ndamukubonera, gusa siyo nzira. Bakaba bafite umuntu baha ako kazi akajya ajyenda azi aho agiye n'ikimujyanye, kuburyo umubyeyi w'umwana aganira n'umuntu abizi ko ari igihugu cyamutumye.

Mitima Constantin yigeze kuzana mu Burundi abakinnyi 28 abavanye ku mugabane w'iburayi, gusa muri abo bakinnyi ubu batanu bakinira ikipe y'igihugu y'u Burundi. 

Mike Trésor Ndayishimiye aherutse gukura ibendera ry'igihugu cy'u Bubiligi ku mbuga nkoranyambaga ze, ashyiraho u Rwanda n'u Burundi. Ibi byabaye nyuma yaho u Bubiligi bwari bwanze kumuhamagara kandi ameze neza mu ikipe ya Genk, bituma afata umwanzuro wo gusubiza amaso inyuma.

Mike Nyayishimiye ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bifuza ko yazaza kubakinira, agakemura ikibazo cy'ibitego Amavubi afite



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128499/amavubi-yakabaye-afite-umukozi-uhoraho-bohereza-hanze-mutima-team-manager-wu-burundi-twaga-128499.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)