Amb. Musoni yasabye umusanzu wo kugeza mu butabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bizasozwa nyuma y'iminsi 100, kuko ari nayo minsi Jenoside yamaze.

Abanyarwanda baba muri Zimbabwe n'inshuti z'u Rwanda kuri uyu wa 14 Mata 2023 bahuriye mu Murwa Mukuru Harare, mu muhango wo kunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni yabasangije ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, abereka ko byose byabaye ku manywa y'ihangu imiryango mpuzamahanga irebera, ndetse n'itangazamakuru mpuzamahanga rirebera, bose ntihagira utabara.

Yavuze ko nyuma y'uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakozwe byinshi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge, ndetse ubu u Rwanda rukataje mu kwiyubaka.

Yagaragaje ko imbogamizi isigaye ari ibihugu bigiha urubuga abahimbahimba ibinyoma bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwiza ingengabitekerezo yayo.

Amb Musoni yahaye buri wese umukoro wo kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Ndahamagarira buri wese kubifata nk'inshingano ye n'iya rusange, agafasha kugeza imbere y'ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bari hose. […] Ndashimira Leta ya Zimbabwe ku mikoranire myiza ifitanye n'u Rwanda, yemeye gushyiraho uburyo bw'amategeko buzafasha gushakisha abanyabyaha baba abari muri Zimbabwe uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza.'

Yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe ari ibihugu bifite umubano mwiza binafatanya mu ngeri nyinshi zirimo uburezi n'ubutabera.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga muri Zimbabwe, Prof Amos Murwira, yashimye ubudaheranwa bw'abanyarwanda, babashije kugana inzira y'ubwiyunge, bagafata icyerekezo gishya kigana ku iterambere.

Yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gutanga umusanzu wose ushoboka ku cyatuma abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batabwa muri yombi bakagezwa imbere y'ubutabera.

Ati 'Reka nongere mbahamirize ko igihu cya Zimbabwe cyiyemeje rwose gutanga umusanzu haba ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw'umugabane, kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'ahandi bagezwe imbere y'ubutabera. Twizera ko nta mahoro arambye n'ubutabera byabaho hatari ukubazwa inshingano mu buryo buhamye.'

Prof Murwira yongeyeho ko ari yo mpamvu igihugu cye cyasinyanye amasezerano n'u Rwanda yo guhererekanya abakekwaho ibyaha, hamwe no guhugurana mu ngeri y'ubutabera.

Muri uyu muhango, umwanditsi Dimitrie Sissi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasangije abari aho ubuhamya bw'uko yarokotse Jenoside, n'uburyo yiyubatse ndetse ubu akaba afite umuryango.

Yabasangije ku gitabo yanditse cyitwa 'Don't Accept to Die' yahise anagurisha ibyo yari yajyanye byose bigashira.

Kugeza ubu nta gihugu cya Afurika cyari cyaburanisha umuntu ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse usanga ibyinshi bigaragaza intege nke mu guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amb James Musoni na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Zimbabwe bacanye urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni yabasangije ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubucuruzi Mpuzamahanga Prof Amos Murwira yashimye ubudaheranwa bw'abanyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-musoni-yasabye-umusanzu-wo-kugeza-mu-butabera-abakekwaho-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)