Mukantabana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, azashimirwa ku buryo atigeze aheranwa n'agahinda nyuma yo kubura ababyeyi be, abavandimwe n'inshuti zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jenoside yabaye ari muri Amerika aho yigishaga ibijyanye n'amateka nyuma yo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri California State University, Sacramento.
Yagize uruhare mu kumenyakanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Amerika ndetse no gukusanya inkunga zo gufasha abasizwe iheruheru na yo binyuze mu ihuriro Friends of Rwanda Association.
Binyuze muri uyu muryango, hakusanyijwe inkunga yifashishijwe mu kubaka ishuri ry'imyuga ku bana bavuka ku babyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
California State University, Sacramento yageneye Mukantabana ishimwe ry'impamyabumenyi ihanitse y'icyubahiro 'Honorary Doctor of Humane Letters' azashyikirizwa muri Gicurasi uyu mwaka.
Biteganyijwe ko Mukantabana n'abandi bahawe imyabumenyi zihanitse z'icyubahiro baza kwakirwa mu musangiro uba kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023.
Mukantabana yashimiye uruhare iyo kaminuza yagize mu kuba uwo ari we uyu munsi, ndetse ko batigeze bamutererana mu mirimo ye ya buri munsi.
Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya California State University, Sonney Chong yavuze ko Mukantabana ari ishusho nyayo y'amahame iyo kaminuza ihagazeho.
Yavuze ko no mu gihe yabaga ari mu zindi nshingano igihugu cyamuhaye kure ya Amerika, atigeze atererana iyo Kaminuza.