Ambasaderi wa RDC muri UN yashyigikiye FDLR nyuma yo gusabwa kuganira na M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uhagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaraye avuze ko leta y'igihugu cye idashobora kuganira n'umutwe wa M23 ngo nk'uko ku isi yose nta gihugu na kimwe cyigeze kiganira n'umutwe w'iterabwoba.

Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja yabivugiye mu nama nkuru ya ONU ishinzwe umutekano ku isi mu ijoro ryo ku wa gatatu, aho yagaragaje uko ibintu bimeze mu karere k'ibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu ijambo rye, yongeye gushinja u Rwanda ko ari rwo ntandaro y'ingorane zo mu busrasirazuba bw'igihugu cye.

Ni mu gihe mu ijambo rye nawe, Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri ONU yashinje leta ya DR Congo ko ari yo nzitizi y'umugambi w'amahoro mu burasirazuba bwayo mu kudashaka kuganira no mu gushyigikira umutwe wa FDLR urwanya leta y'u Rwanda.

Ambasaderi Gatete yabwiye abari muri iyo nama ko 'kuba umutwe wa M23 waremeye kuva mu turere wari warigaruriye ubu turi mu maboko y'ingabo z'akarere ka Afrika y'Uburasirazuba', ari icyerekana ko M23 yiteguye gushyira mu bikorwa ibyumvikanweho n'abayobozi b'akarere i Luanda na Nairobi, agasaba ko no ku ruhande rwa leta ya Congo byagenda uko.

Ati: 'Impande zose zifite uruhare zizimo gukurikiza amasezerano amaze kugerwaho uretse DR Congo'.

Ambasaderi Gatete yashinje atarya umunwa Perezida Félix Tshisekedi ko atemera umugambi w'amahoro binyuze mu kuganira n'umutwe wa M23.

Ambasaderi Gatete ati: 'Iyi mvugo ya DR Congo ni iyo gusubiza inyuma, kandi ibangamiye imbaraga zose z'akarere mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

'Mu gihe hataba ibiganiro nyuma y'uko M23 izaba ivuye mu turere twose yari yarigaruriye, umugambi w'amahoro ushobora gupfa ubusa, kandi ingaruka zishobora kuba kongera kwanduka kw'intambara.

Uhagarariye DR Congo muri ONU yerekanye ko intandaro y'ibibazo bya Congo ari u Rwanda atari Congo.

Yashinje u Rwanda 'gushinga imitwe myinshi ya gisirikare, kwiba ubutunzi bwa Congo, gukwirakwiza urwango rushingiye ku moko no gushaka kwigarurira akarere'.

Ambasaderi Nzongola yavuze ko kuba u Rwanda rushinja inyeshyamba za FDLR kuba zarakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari urwitwazo rwa leta y'icyo gihugu mu kuvogera igihugu cye.

Arangije kuvuga ibikorwa bya gisirikare bitanu byakozwe n'igisirikare cya DRC gifatanyije n'icy'u Rwanda kuva 2009 kugeza 2022, yavuze ko 'ibisigisigi by'uyu mutwe byaciwe umutwe nta bwoba bigiteye bwo gutera u Rwanda'.

Ati : 'Hashize imyaka itari mike nta gitero bagabye mu Rwanda. Barabikoze mu ntangiriro ya za 1994-1995, ariko ubu nta na kimwe'.

Ku byerekeye ibiganiro n'umutwe wa M23, Ambasaderi Nzongola avuga ko ku si yose nta gihugu na kimwe cyigeze kiganira n'umutwe w'iterabwoba.

Ati: 'u Rwanda ntirurigera ruganira n'aba-FDLR, none n'ukubera iki twebwe batubwira ngo tuganire na M23? Mbisubiyemo, ntituzigera tuganira na M23'

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ambasaderi-wa-rdc-muri-un-yashyigikiye-fdlr-nyuma-yo-gusabwa-kuganira-na-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)