Umuherwe uzwi ku izina rya Bryan Johnson ufite imyaka 45 y'amavuko ariko akaba agaragara nk'umusore ukiri muto, yitabwaho n'itsinda ry'inzobere mu buvuzi mu rwego rwo kwita ku buzima bwe aburinda gusaza, ndetse bakamufasha guhora afite umubiri utoshye nk'uw'abana bato nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Bloomberg.
Batangaje ko uyu muherwe Bryan Johnson yitabwaho mu buryo budasanzwe ndetse na zimwe mu ngingo ze zikabungwabungwa by'umwihariko zirimo  ibihaha, umutima, impyiko, amenyo, uruhu, umusatsi, n'igitsina cye kikagaragara nk'icy'umusore w'imyaka 18".
Iri tsinda ryahawe akazi na Johnson, rimugenera indyo n'imyitozo ngororamubiri ngo bibimufashemo. Bivugwa ko iyo uriye neza, ukanywa neza ndetse ugakora n'imyitozo ihoraho, wongera umubiri gukomera, ndetse akaba ariyo mpamvu Johnson yashyizeho iryo tsinda rimugenera n'uburyo agomba kuryamamo ndetse rikamuha n'imiti agomba kunywa buri munsi imufasha gusa neza.
Nyuma yo kugabanya ibinure ku mubiri we yari afite agakomeza no gufata imiti n'indyo nziza, Johnson aravuga ko yatangiye kugenda abona impinduka nziza cyane cyane ku mikorere y'ibihaha ndetse no ku muvuduko w'amaraso.
Bryan yagize ati "Umuganga wanjye mushya, Project Blueprint, yiyemeje gufata ibice 70 bigize umubiri wanjye akagenda abipima ngo arebe uko imyaka yanjye ihinduka".
Johnson umunyamiriyari w'umunyamerika yanditse ku rubuga rwe ati "yapimye ibice 15, asanga imyaka yanjye igeze kuri 36 mu mikorere y'umubiri wanjye".
Uyu mugabo wita ku buzima bidasanzwe avuga ko intego nyamukuru ari ukugira ubuzima buzira umuze mu bice by'ingenzi bigize umubiri birimo ubwonko, ibihaha, impyiko ndetse bigakorana imbaraga nk'iby'umusore.
Mu byishimo bye yahishuye ko ubu amaze kugira umutima w'umuntu w'imyaka 37, uruhu rw'umuntu w'imyaka 28 ndetse n'imikorere y'ibihaha n'imbaraga nyinshi nk'umuntu ufite imyaka 18.
Bivugwa ko mbere yari afite ibiro byinshi, ahangayitse, hafi no kwiyahura bitewe no gukora cyane.
Bryan Johnson w'imyaka 45, umunyamamiliyoni wo muri America atanga akayabo k'amafaranga menshi arenga miliyari ebyiri, ngo kandi afite ikizere cyo kugera ku cyo yiyemeje.
Johnson abyuka saa kumi n'imwe za mugitondo buri munsi agafata imiti, nyuma y'isaha akanywa umutobe w'icyatsi ndetse akoza amenyo ye mu buryo budasanzwe.
Uyu mugabo mbere yo kuryama, aba agomba gushyira isura ye mu kintu cy'ikirahure bigera ku masaha abiri.
Igihe asinziriye bwo, Johnson aba yerekejweho imashini ipima ubushyuhe ari buze kugira mu ijoro. Johson kandi buri munsi apimwa ibiro, uburebure, ibinure mu mubiri we, isukari iri mu mubiri we no gutera k'umutima kwe.
Bryan Johnson atanga akayabo k'amafaranga kugira ngo ahorane umubiri w'abato
Nyuma y'uko atangiye kwiyitaho yabonye impinduka nziza ndetse yishimiye uko ameze ubu
Itsinda rimwitaho n'ubwo ryishyurwa menshi, ariko rikora akazi katoroshye rimwitaho
 UMWANDITSI: Nigabe Emmanuel