António Guterres yanenze ugutsindwa kw'amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw'abanyarwanda.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 ari umunsi wo gutangira kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guterres yavuze ko isi yose ihaye icyubahiro abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ukwigira no kwiyubaka kw'abayirokotse n'uburyo bakomeje gutera imbere.

Ati 'Duha agaciro kanini ubudaheranwa bw'abanyarwanda ndetse n'inzira bafashe y'ubumwe n'ubwiyunge. Ikindi kandi ku munsi nk'uyu tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa k'umuryango mpuzamahanga muri kiriya gihe'.

Yakomeje avuga ko ikiragano cyakurikiye nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, kigomba kwamagana imvugo zihembera urwango kuko ari zo mbarutso za Jenoside.

Ati 'Ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera zabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikavamo ibyaha ndengakamere'.

Guterres yavuze ko gukumira imvugo z'urwango bigomba gukorwa uyu munsi, yibutsa ko kurwanya Jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ari inshingano zihuriweho na buri wese.

Bimwe mu bihugu by'ibihangange n'imiryango mpuzamahanga byari bifite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside bwangu itarahitana abatutsi benshi, gusa iminsi ijana yarinze ishira igihugu cyaracuze imiborogo, inkongoro n'ibikona byarashishe kubw'amaraso y'abarenga miliyoni bari bishwe urubozo.

Mu bihugu n'imiryango byatereranye u Rwanda, hari bimwe byabashije gutera intambwe byemera izo ntege nke ndetse biranabyicuza ku mugaragaro. Gusa ntabwo uruhare rw'ibi bihugu n'imiryango ari rumwe; hari bimwe bitatabaye kandi byari bibifitiye ubushobozi. Hari ibindi byagize uruhare mu kurema ingengabitekerezo y'amacakubiri yaje kubyara Jenoside, hari n'ibindi byagize uruhare muri jenoside nyirizina ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Koffi Annan, kuwa 17 Ukuboza 1999, nawe yemeye uruhare rw'uwo muryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anicuza cyane intege nke wagize zo kuba ntacyo wakoze ngo uyihagarike.

Yagize ati "Nkuko nabyiyemeje nk'Umunyamabanga Mukuru, nta kintu numva nshyizeho umutima cyane kurusha guharanira ko Umuryango w'Abibumbye utakongera kwemera ko abasivili batikirira muri Jenoside cyangwa ubundi bwicanyi.'

Guterres yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana ugutsindwa kw'amahanga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/antonio-guterres-yanenze-ugutsindwa-kw-amahanga-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)