Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Umuryango mpuzamahanga wunamiye abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongera kunenga uko amahanga yatereranye u Rwanda muri ibyo bihe.
Mu ijambo yageneye Isi mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guterres yavuze ko ari umwanya wo kwibuka abazize Jenoside no gushima ubudaheranwa bw'abanyarwanda.
Guterres yavuze ko isi yose ihaye icyubahiro abantu bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ukwigira no kwiyubaka kw'abayirokotse.
Yagize ati 'Turunamira inzirakarengane zirenga miliyoni z'abana, abagore n'abagabo zishwe mu minsi ijana gusa, mu myaka 29 ishize, turunamira izo nzirakarenga z'abatutsi, ikindi kandi turashimira ubudaheranwa bw'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tukanashima by'umwihariko uruhare rw'Abanyarwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.'
Kimwe mu bigaragazwa nk'ibyatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni uruhare ruziguye rw'umuryango mpuzamahanga, aho ndetse na nyuma yayo hari bimwe mu bihugu byagiye bigaragara mu bikorwa bitandukanye birimo nko gutiza umurindi ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ibindi bigacumbikira abayigizemo uruhare
Aha ni ho Antonio Guterres, ahera ashimangira ko igihe cyigeze isi yose igahuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha bya jenoside ndetse n'ibindi byibasira inyokomuntu ku isi.
Ati 'Ku munsi nk'uyu kandi tuzirikana ikimwaro cyo gutsindwa ku muryango mpuzamahanga muri kiriya gihe. Nk'ikiragano cyakurikiyeho nyuma ya jenoside ntidukwiye na gato kwibagirwa ibyabaye, kandi ni inshingano zacu kuzirikana uburyo imvugo zihembera urwango zabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi, bikavamo ibyaha ndengakamere, rero ndatekereza ko nta gihe nyacyo cyo gukumira ibintu nk'ibi kitari none. Kurwanya jenoside n'ibyaha byibasira inyokomuntu ni inshingano zihuriwe na buri wese.'
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yunzemo ati 'Ni inshingano za buri munyamuryango w'Umuryango w'Abibumbye ko twese duhaguruka tukarwanya ikibi icyo ari cyo cyose, kandi tugahora turi maso, ikindi kandi reka twese hamwe twunamire izi nzirakarengane zazize jenoside, twubaka ahazaza h'umutekano uhamye, ubutabera ndetse n'uburenganzira bwa muntu.'
Hashize imyaka 29 jenoside yakorewe abatutsi ibaye. Muri iyo myaka hari byinshi byakozwe bigamije kubaka igihugu kizira amacakubiri hagamijwe iterambere rirambye mu nzego zitandukanye z'igihugu.
Ibi byose ahanini n'ibishingiye ku nzira Abanyarwanda bihitiyemo ubwabo y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kwishakamo ibisubizo.
Kuva mu mwaka 2004 Umuryango w'Abibumbye wemeje tariki ya 7 Mata nk'umunsi mpuzamahanga uhoraho wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi byaje gushimangirwa cyane mu mwaka wa 2018.