APR FC yaba igura abo ikeneye cyangwa igura macuri? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ni ikipe yugarijwe n'umusaruro nkene aho byatangiye kubabaza n'ubuyobozi bw'iyi kipe kugeza aho bwatangiye no gutekereza kugira abo yakwirukana umusaruro nkene, ibi byatumye bamwe batekereza ku buryo iyi kipe iguramo abakinnyi.

Nyuma y'akaruhuko k'ikipe y'igihugu, APR FC yagarutse ari yo iyoboye urutonde n'amanota 49 irusha Kiyovu amanota 2, ikarusha Rayon Sports amanota 3 yari iya gatatu.

Nyuma y'imikino 3 gusa imaze gukinwa, iyi kipe imaze gusa n'iyavuye ku gikombe cya shampiyona ni nyuma yo kunganya na Gasogi United ndetse igatsindwa na Police FC mu mpera z'icyumweru gishize, ubu yahise ifata umwanya wa 2 aho irarushwa amanota 3 na Kiyovu Sports ya mbere ikarusha inota 1 Rayon Sports.

Harabura iki muri APR FC

Nyuma yo gutandukana n'umutoza Adil Erradi Mohammed wari umaze imyaka 3 yikurikiranya atwara igikombe, umunsi ku munsi wagendaga ubona imikinire y'iyi kipe igenda isubira inyuma.

Kugeza uyu munsi iyo urebye uko abakinnyi bitwara mu kibuga abona nta shyaka bafite, bameze nk'abantu bacitse intege ku buryo utamenya aho bipfira.

Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi badahuza n'umutoza mukuru Ben Moussa bitewe n'imitoreze ye ndetse na bamwe mu bakinnyi yahisemo kwicaza atagiha n'umunota umwe wo gukina nka kapiteni Manishimwe Djabel.

Ku rundi ruhande ariko na none ibibazo iyi kipe ifite ni yo yabyiteye bitewe n'abakinnyi yaguze kuko umuntu avuze ko atari abakinnyi bari ku rwego rwayo ntiyaba abeshye.

Dukome urusyo dukome n'ingasire, abakinnyi APR FC ifite ni bo yakabaye ifite?

Kuva 2013 APR FC yahisemo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa. Ni ikipe idafite ikibazo cy'amikoro ndetse nayo yivugira ko abakinnyi itunga ari abakinnyi beza b'abanyarwanda.

Gusa kuri iyi nshuro uvuze ko APR FC yaba itunze abakinnyi b'abanyarwanda beza waba wibeshye udasize n'abo urimo kuganirira.

Uwavuga ko hari nk'abakinnyi iyi kipe yaguze umuntu akaba yibaza icyo bakora muri iyi kipe kuko uretse gukora imyitozo nta kindi bakoramo nka Uwiduhaye Aboubacare, Ndayishimiye Dieudonne, Nseniyumva Ir'shad, Nizeyimana Djuma n'abandi.

Iki gihita kijyana ku buryo iyi kipe iguramo abakinnyi niba igura abo ikeneye cyangwa niba igura kugira ngo bigaragare ko yaguze gusa.

APR FC iheruka kugura abakinnyi beza ndetse banishimiwe n'abakunzi b'iyi kipe ni ubwo biteguraga umwaka w'imikino wa 2019-2020.

Icyo gihe yaguze abakinnyi b'inkingi za mwamba bari bamaze guhesha Rayon Sports igikombe bari bayobowe na Manzi Thierry wari kapiteni, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif na Mutsinzi Ange Jimmy biyongera kuri Rwabuhihi Aime Placide wari uhetse Kiyovu Sports. Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aba bakinnyi biguriwe n'ubuyobozi bwa APR FC.

Aba bakiyongera ku bandi barimo Mushimiyimana Mohammed, umunyezamu Rwabugiri Umar ndetse na Nkomezi Alex, Nizeyimana Djuma, Ishimwe Kevin na Niyomugabo Claude bivugwa ko barambagijwe n'umwe mu bari abakozi b'iyi kipe, aba baje no kubahombera uretse Niyomugabo Claude.

Bamwe mu bakinnyi APR FC iheruka kugura bari ku rwego rwayo
Plaicide na Kevin (babanza ibumoso) bari mu gikundi cy'abakinnyi benshi bahombeye bahombeye APR FC

APR FC ikomeje kubeshywa ku isoko ikagura macuri

Uwavuga ko ubuyobozi bwa APR FC uwo bizeye bakamuha uburenganzira bwo kuyirambagiriza, Mupenzi Eto'o akomeje kuyibeshya cyangwa se akaba ari ubumenyi buke abifitemo ataba abeshye kuko n'ikimenyimenyi n'abakinnyi APR FC ifite si bo beza b'abanyarwanda bari muri shampiyona y'u Rwanda.

Umwaka wakurikiyeho APR FC yaguze abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bari bvuye muri AS Muhanga, Bizimana Yannick wari uvuye muri Rayon Sports ndetse na Jacque Tuyisenge wari uvuye muri Angola.

Iyo urebye aba bakinnyi bose usanga umukinnyi umwe ari we Ruboneka Jean Bosco ari wahiriye iyi kipe n'aho abandi byaranze.

Jacques Tuyisenge yarinze atandukana nayo amaze kuyitsindira ibitego 2 mu myaka 2, Bizimana Yannick we yabuze umwanya ubanzamo ndetse n'ibitego byarabuze, Ndayishimiye Dieudonne ni umwe mu bakinnyi abantu bibaza icyo bagikora muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

APR FC yagiye yibeshya ku isoko cyane

Umwaka wakurikiyeho wa 2021-2022 yaguze abakinnyi 6 ari bo; Gilbert Mugisha (Rayon), Aimable Nsabimana (Police FC), Hassan Karera (AS Kigali), Ir'shad Nsengiyumva (Marines), Alain Kwitonda (Bugesera) na Bonheur Mugisha (Heroes)

Muri aba bakinnyi bose Mugisha Bonheur ni we wabashije kubona umwanya uhoraho ubanzamo ni mu gihe abandi ari abasimbura ni mu gihe nka Karera yabatorotse, Nsabimana Aimable yirukanywe kubera umusaruro mubi, Ir'shad we na we ni undi mukinnyi hibazwa icyo bakora muri iyi kipe.

Umwaka watumye benshi bakaraba burundu ushinzwe kugura abakinnyi ni umwaka wa 2022-23 bitewe n'abakinnyi baguzwe.

Niyigena Clement (Rayon Sports), Ishimwe Christian (AS Kigali), Nduwimana Fabio (Musanze FC), Niyibizi Ramadhan (AS Kigali), Ishimwe Fiston (Marines FC), Taibu Mbonyumwami (Espoir FC), Uwiduhaye Aboubacare (Police FC) na Tuyizere Jean Luc (Marines FC)

Muri aba bakinnyi uretse Niyigena Clement n'ubundi wari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, Niyibizi Ramadhan na we urimo ugenda usubira inyuma umunsi ku munsi na Ishimwe Christian waje guhangana na Claude abandi bose babaye impfube.

Ikigaragaza ko bamwe bibeshyweho ni uko Taiba na Fabio bahise batizwa muri Marines, ni mu gihe Uwiduhaye Aboubare na we ari umukinnyi w'ingwiza murongo muri iyi kipe.

Aba bakinnyi kuba barananiwe n'iyi kipe si uko ari abaswa ahubwo biterwa n'urwego rw'ikipe bagiyemo, kuva mu ikipe nka Espoir FC cyangwa Marines ukaza kwambara umwenda wa APR FC igusaba igikombe ntabwo ari ibintu byoroshye kuko hari igihe wambara umwenda ukakuremerera, biba bisaba kwitonda ntugure abo ubonye bose.

Kwirukana abakinnyi ni wo muti?

Muri 2019 APR FC yakoze impinduka yirukana abakinnyi 16 igura abandi bari biganjemo abatwaye igikombe muri Rayon Sports ndetse banayifashije kwitwara neza bahita begukana ibikombe bari barabuze.

No kuri iyi nshuro iyi kipe ikwiye gukora isuku igasezera abakinnyi ndetse batari bake ikaba yasubira ku isoko ariko nabwo ikareba uburyo iguramo abakinnyi ntizongere kugwa mu mutego imaze iminsi igwamo yo kugura abakinnyi badakenewe.

Gahunda ya kanyarwanda ku iherezo?

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen, Mubarakh Muganga aheruka kuvuga ko imyaka 3 iheruka ari yo bari bihaye ngo barebe niba abakinnyi b'abanyarwanda babageza aho bifuza.

Ati "Ubu ni nk'aho twavuga tuti nyuma y'imyaka itatu, ibiri dukomanga nk'uko nabivugaga, uyu ni wo twari twavuze ngo turebe uko biri bugende n'abakinnyi bose babirimo, ni cyo cyanababaje, cyatumye koko basubira inyuma kuko bashakaga kugera kure hashoboka ngo berekane ubushobozi bwabo nk'Abanyarwanda ntibyagenda rero uko bikwiriye, bituma habamo uko gutsindwa."

Nyuma y'uko byanze, bivugwa ko mu gihe iyi kipe yagira amahirwe yo gusohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, izahita izana abakinnyi b'abanyamahanga kugira ngo irebe ko yagera mu matsinda y'imikino Nyafurika.

APR FC abakinnyi bayo benshi umutima uradiha kubera ko benshi bazirukanwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-igura-abo-ikeneye-cyangwa-igura-macuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)