APR FC yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy'ibitego 6-3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yasezeraga Marine FC mu gikombe cy'Amahoro 2023, ni nyuma y'umukino wabereye i Rubavu, APR FC igatsinda 4-2.

Ni umukino wo kwishyura ku mpande zombi wabonetsemo ibitego bitandatu ku mpande zombi, ugasanga ubanza APR FC yari yatsinzemo ibindi bitego 2-1.

Uyu mu kino wabereye kuri Sitade Umuganda watangiye neza ku ruhande rwa APR FC, kuko ubwo hari ku munota wa 4 wonyine Mugisha Gilbert yari abonye igitego cya mbere cyaje kwishyurwa bidatinze na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

Bigeze ku munota wa 21 nibwo Bizimana Yannick yabonye igitego cya kabiri cya APR FC cyahise gikurikirwa n'icya Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 35, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 3-1.

Nyuma y'ikiruhuko cy'Iminota 15, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya Kane cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 67 w'umukino, habura iminota itatu ngo umukino urangire nibwo Nahimana Aminu yatsindiye Marine FC igitego cya Kabiri bityo umukino urangira ari 4-2.

Gutsinda kwa APR FC byatumye iyi kipe igera ku muri kimwe cya Kabiri cy'igikombe cy'Amahoro 2023 ku giteranyo cy'ibitego 6-3 mu mikino yombi.

APR FC ikaba izahura n'ikipe iri bukomeze uyu munsi hagati ya Kiyovu SC iza guhura na Rwamagana City, mu mukino ubanza Kiyovu yari yatsinze 3-2.

Muyindi mikino ikinwa kuri uyu wa Gatatu, Musanze FC yari yatsinzwe na Mukura VS igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza barakina uwo kwishyura ubere kuri Sitade Ubworoherane.

Ni mugihe kandi Police FC yakira Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/4 cy'irangiza, ni umukino ubera kuri Sitade y'akarere ka Muhanga ukaza gukurikira uhuza Kiyovu na Rwamagana nawo ubera i Muhanga guhera 12:30.

The post APR FC yageze muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy'ibitego 6-3 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yageze-muri-1-2-cyigikombe-cyamahoro-2023-isezereye-marine-fc-ku-giteranyo-cyibitego-6-3/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yageze-muri-1-2-cyigikombe-cyamahoro-2023-isezereye-marine-fc-ku-giteranyo-cyibitego-6-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)