APR FC yasitaye mu mukino umutoza yakubise hasi ikote ryayo, Kiyovu Sports yibutsa AS Kigali ko ari yo mfura muri Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26, APR FC yanganyije na Gasogi United ariko iguma ku mwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali.

Imikino y'umunsi wa 26 yabimburiwe n'uwo Gorilla FC yari yakiriyemo Etincelles FC ku kibuga cya Bugesera. Etincelles FC yaje kuhatsindirwa 4-1.

Hahise hakurikiraho umukino wo APR FC yakiriyemo Gasogi United, iyi kipe y'ingabo z'igihugu yari iyoboye urutonde benshi bumvaga ko iri buze gutsinda byoroshye ariko siko byagenze kuko banganyije 0-0.

APR FC yashakaga gutsinda igakomeza kuyobora urutonde yakoze ibishoboka byose binyuze mu busatirizi bwayo bashaka igitego aho Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent bagerageje ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Iyi kipe kandi yagiye ihusha amahirwe harimo n'aya Ruboneka Bosco mu gice cya mbere.

Ku munota wa 85 umutoza wungirije wa APR FC, Neffati Jamel Eddine, yahawe ikarita itukura nyuma yo kutishimira icyemezo cy'umusifuzi Nsoro wari ubanje kumuha iy'umuhondo.

Uyu mutoza w'Umunya-Tunisia kubera umujinya yakuyemo ikoti rya APR FC yari yambaye, arikubita hasi. Umukino warangiye ari 0-0.

Undi mukino ni uwa Kiyovu Sports na AS Kigali wabereye i Muhanga.

Aya makipe yombi afashwa n'Umujyi wa Kigali, Kiyovu Sports yaje kuyereka ko ari yo yawugezemo mbere itsinda 1-0.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Erissa Ssekisambu yaje kubonera Kiyovu Sports igitego ku munota wa 67 maze umukino urangira ari 1-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports inganya na APR FC ya mbere amanota aho zombi zifite 53 ariko APR FC izigamye ibitego 23 mu gihe Kiyovu Sports ari 12.

Gahunda y'umunsi wa 26

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Mata 2023

Gorilla FC 4-1 Etincelles
APR FC 0-0 Gasogi United
Rwamagana City 1-2 Musanze FC
Kiyovu Sports 1-0 AS Kigali

Ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023

Mukura VS&L vs Marines FC
Police FC vs Rutsiro FC
Espoir FC vs Sunrise FC
Bugesera FC vs Rayon Sports

Byari ibyishimo kuri Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasitaye-mu-mukino-umutoza-yakubise-hasi-ikote-ryayo-kiyovu-sports-yibutsa-as-kigali-ko-ari-yo-mfura-muri-kigali-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)