Ari he? Umusore w'umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba (AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ari he? Umusore w'umunyarwanda witeguraga kurongora umukunzi we, yaburiwe irengero ubukwe bugiye kuba.

Umusore ukomoka mu Ntara y'Amajyepfo, akaba yari muri Zambia ashakisha ubuzima, ubukwe bwe bwahagaritswe igitaraganya bitewe no kuba yaraburiwe irengero.

Tuyishime Samuel avuka mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y'Amajyepfo y'u Rwanda yaburiwe irengero.

Abari hafi ye babwiye UMUSEKE ko yaburiwe irengero, ndetse ubukwe bwe bwari buteganyijwe taliki ya 28/04/2023 bwabaye busubitswe.

Kuri ubu ari gushakishwa n'inzego z'umutekano aho biri no kuvugwa ko yashimuswe.

Amakuru avuga ko abantu baheruka kumuca iryera ku wa 27 Mata 2023 mbere ho umunsi umwe ngo ubukwe bube.



Source : https://yegob.rw/ari-he-umusore-wumunyarwanda-witeguraga-kurongora-umukunzi-we-yaburiwe-irengero-ubukwe-bugiye-kuba-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)